img_20201127_164830.jpg

Ab’i Nyagatare na Gicumbi bagiye kongera kureba Tour du Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatanu ubuyobozi bw’Isiganwa ryo gusiganwa ku magare mu Rwanda ‘Tour du Rwanda’, bwatangaje amakipe, abaterankunga n’inzira Tour du Rwanda ya 2021 izanyuramo, harimo iya Nyagatare na Gicumbi amagare ataherukaga kujyamo.

Ni Tour du Rwanda izatangira ku wa 21 Gashyantare 2021 isozwe ku wa 28.

Umuhuzabikorwa wa Tour du Rwanda, Olivier Grand-Jean, yavuze ko Tour du Rwanda yo mu mwaka utaha izitabirwa n’amakipe 17, arimo atatu y’igihugu, arindwi yo ku rwego mpuzamigabane (mu kiciro cya gatatu) n’atanu akina ku rwego rw’ababigize umwuga.

Grand-Jean yavuze ko bari bakiriye ubusabe bw’amakipe 30 yifuzaga kwitabira Tour du Rwanda ya 2021, gusa bahitamo gufata 17 muri yo.

Magingo aya amakipe 15 agomba kwitabira ririya siganwa yamaze kumenyekana, hakaba habura amakipe abiri agomba kumenyekana vuba.

Amakipe atatu y’ibihugu azitabira Tour du Rwanda ya 2021 arimo Team Rwanda, iya Ethiopia n’iya Algeria.

Andi makipe azitabira ririya siganwa arimo: Benediction-Ignite yo mu karere ka Rubavu, Skol-Adrien Cycling Academy na yo ya hano mu Rwanda, Pro Touch Sports yo muri Afurika y’Epfo, Vino-Astana Motors yo muri Kazakhstan, Team Medellin yo muri Colombia, TSG Terengganu Cycling Team yo muri Malaysia na Bike Aid yo mu Budage.

Amakipe yabigize umwuga azitabira ririya siganwa arimo Team B&B Hotels yo mu Bufaransa, Total Direct Energie yo mu Bufaransa, Team Novo Nordisk yo muri leta zunze ubumwe za Amerika, Israel Start-up Nation na Androni Gioccattoli Sidermec yo mu Butaliyani.

Inzira Tour du Rwanda 2021 izanyuramo

Tour du Rwanda ya 2021, izatangira ku wa 21 Gashyantare isozwe ku wa 28 Gashyantare.

Agace Karuta utundi muri ririya siganwa ni aka gatatu kaza mu karere ka Nyanza abasiganwa basoreze i Gicumbi, mu gihe agato kurusha utundi ari aka karindwi kazazenguruka ahazwi nko ku rukuta rwa Kigali.

-Agace ka mbere: Kigali-Rwamagana (115,6Km)

-Agace ka kabiri: Kigali-Huye (120,5Km)

-Agace ka gatatu: Nyanza-Kigali-Gicumbi (171,6Km)

-Agace ka kane: Kigali Musanze (123,9Km)

-Agace ka Gatanu: Nyagatare-Kigali (149,3)

-Agace ka gatandatu: Kigali-Kigali (152,6Km)

-Agace ka nyuma: Urukuta rwa Kigali (4,5km).

img_20201127_164830.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *