Umuvugabutumwa mpuzamahanga Rev Franklin Graham, akaba n’umuhungu w’umukambwe Billy Graham yavuze ko atemeranya n’abavuga ko abasilamu n’abakristo basenga Imana imwe.
Christian Today yavuze ko ibi Graham yabivuze nyuma y’inama yigaga ku isezererwa ry’umwarimu mu ishuri rya Wheaton ahitwa Illinois wavuze ko yemera ko abasilamu n’abakristo baramya cyangwa se basenga Imana imwe.

Nk’uko akunze kubigenza, abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook, ati ‘’Papa Billy Graham na Mama banyuze muri ririya shuri rya Wheaton, ni naho bahuriye. Natunguwe no kumva hariho impaka ku kibazo cyo gusezerera umwarimu watangaje ko Isilamu n’abakristo basenga Imana imwe. Iki si ikibazo cyo kujyaho impaka.
Isilamu ihakana ko Imana ifite Umwana, ihakana ko Yesu ari Imana, ntiyemera ubutatu bwera ( Imana, Umwana n’Umwuka wera). Ukuri nyako navuga ni uko Isilamu n’abakristo ntabwo basenga Imana imwe. Ni gute iri shuri ryakomeza gushyigikira umwarimu nk’uyu wigisha abanyeshuri ibintu nk’ibi?’’
Larycia Hawkins, umwarimu urebwa n’iki kibazo watangaje ibi, avuga ko kumusezerera byaba ari ukumurenganya. Akomeza kandi avuga ko yatangiye kubona abakristo benshi bamugendera kure, ngo kubera igitambaro yari asigaye yambara mu mutwe, ibintu bimenyerewe nk’umuco w’abasilamu b’igitsinagore.
Kuri we ngo asanga kwishyira hamwe kw’abasilamu n’abakristo bishobora kuba inzira y’amahoro n’ubworoherane hagati yabo, bikagabanye ihohoterwa rikunze kubaho.
Ati ‘’Ndabizi abantu benshi bibajije ku myambarire yanjye bituma batangira no gushidikanya ku myemerere yanjye.’’ Ku bwe ngo asanga ibyo abakristo n’abasilamu batumvikanaho bidakwiye kubabarera urusika rubatandukanya. Ibi akaba ari ibyo Franklin Graham yamaganiye kure, ashimangira ko Abasilamu n’abakristo badasenga Imana imwe.
Ishuri Wheaton ry’i Illinois riherereye mu Burengerazuba bwa Chicago, ni ishuri rya Gikristo ryigenga ari nayo mpamvu utangaje ibihabanye n’amahame ya Gikristo afatwa nk’uwarengereye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Kizito@bwiza.com


