Abacururiza mu Mujyi wa Kamembe bakomeje kwimurira ubucuruzi bwabo i Bukavu

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu bahoze bakorera ubucuruzi mu mujyi wa Kamembe, mu Karere ka Rusizi, mu Ntara y’Uburengerazuba bakomeje kwimurira ibikorwa byabo mu Mujyi wa Bukavu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho bavuga ko babiterwa n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 cyahungabanyije ubucuruzi ndetse n’ikibazo cy’imisoro iremereye.

Inkuru dukesha Ijwi rya Amerika iravuga ko iyo ugeze mu gice cya Kamembe cyegeeranye na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aribwo ubona uburemere bw’iki kibazo. hahoze urujya n’uruza rw’abantu n’ibinyabiziga bitwaye ibicuruzwa, ariko ubu abahabarizwa bakaba ari mbarwa.

Menshi mu mazu yahoze ari ububiko bw’ibicuruzwa n’amaduka manini yafunze imiryango.

“Benshi bagiye muri Congo, nta n’umwe wasigaye hano. N’abandi baratashye, gucuruza byarabananiye barabireka. None se aho udacuruza na kimwe cya cumi, Ubwo se n’akazi? Nta kazi karimo…naje gucunga, nibigera nko mu kwa gatandatu nanjye nzabireka …nta kazi karimo”, uyu ni umwe mu bacuruzi mbarwa bakigerageza wahoze akorera mu miryango itatu ariko asigaranye umwe.

Avuga ko ashyiramo ibicuruzwa bikamara ukwezi biraho nta bakiriya.

Mugenzi we ucururiza iruhande rwe nawe ati “Nta wutugurira ahubwo turi mu gihombo. Ni nka kumwe isazi isigara ku ruhu inka yarariwe kera. Uzi kubona umuntu yirirwa hano wagera mu rugo ukabura umunyu!!?”

Aba bacuruzi bavuga ko bagenzi babo bajyanwe muri Congo n’ihungabana ry’ubucuruzi ryatewe n’icyorezo cya Covid-19, ariko hakaba n’abavuga ko ikibazo cy’imisoro myinshi bacibwa mu Rwanda cyatumye benshi bafata izindi ngamba.

Bati “Ikintu cy’umusoro, baraza bakakwaka amafaranga utanacuruje. Nk’ubu narishye patante y’ibihumbi 60….uratanga amafaranga atakugarukira, abandi bakagenda biyambukira, abandi bagasubiza ibyangombwa.”

Abayobozi b’Akarere ka Rusizi nao bemera ko ikibazo cy’abacuruzi b’Abanyarwanda bimuriye ibikorwa byabo muri Congo bikomeje kugira ingaruka.

Kayumba Ephrem uyobora aka karere ati “ Iyo umucuruzi yakoreraga hano ku butaka bw’u Rwanda, akimuka akajya gushyira business ahandi, birumvikana ko ni igihombo kiba kibaye ku ruhande rw’umusoro kuko niba yagombaga kwishyura tva nta musoro wa TVA azaba akishyuye…”

Ku rundi ruhande ariko Bwana Kayumba avuga ko ku kibazo cy’umusoro ahubwo muri Congo iyo urebye ukuntu basoresha bashobora gusoresha menshi kurusha mu Rwanda kandi bajya bakira ibibazo by’Abanyarwanda bahakorera birebana n’imisoro.

Ati “ Twakira ibibazo by’Abanyarwanda bakorerayo, bakakubwira ngo, ejo umuntu runaka yaraje yiyita serivisi runaka akakwaka amafaranga akagenda atanaguhaye inyemezabwishyu.”

Ingaruka z’iki kibazo ngo kiri no ku bafite inyubako z’ubucuruzi zikodeshwa mu Mujyi wa Kamembe, nk’ahari inyubako y’ubucuruzi ifite imiryango igera mu 120 yakorerwagamo ubu ikaba isigaye ikorerwamo ikaba ari 68, bamwe bakaba bafite impungenge ko Umujyi wa Kamembe ushobora gusigara ari uwo guturwamo gusa ubucuruzi bukimukira muri Congo.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Abacururiza mu Mujyi wa Kamembe bakomeje kwimurira ubucuruzi bwabo i Bukavu
    nibagabanye imisoro erega ntayindi solution. erega buriya imisoro ituma n’ubukode bwiyongera byose bikagira ingaruka kubushobozi bwo kugura. Nina rero ibiciro bitumbagira gutya kdi kwinjiza bidakunda niyo results

  2. Abacururiza mu Mujyi wa Kamembe bakomeje kwimurira ubucuruzi bwabo i Bukavu
    nibagabanye imisoro erega ntayindi solution. erega buriya imisoro ituma n’ubukode bwiyongera byose bikagira ingaruka kubushobozi bwo kugura. Nina rero ibiciro bitumbagira gutya kdi kwinjiza bidakunda niyo results

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *