Abadayimoni 4 bakomeje kuzengereza itorero ADEPR na Zion Temple riyobowe na Ap. Gitwaza

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe hakomeje kumvikana inkundura y’amatiku mu madini amwe namwe kandi binagaragara ko ayo madini yari amaze gushinga umuzi mu gihugu, kuri ubu abakiristo bayo bakomeje kugaragaza ko ayo madini yinjiriwe n’amadayimoni ndetse ko hakwiriye imbaraga nyinshi zo kuyasengera agashya.
Ku ikubitiro kubera ibibazo bihora mu itorero ADEPR, abazi uburyo amadayimoni akora, bavuga ko ariyo yateye iri torero kandi ko atahozemo ko yaba aje vuba.
Mu isesengura ryakozwe n’ikinyamakuru Umusingi, bagaragaza ikiganiro bagiranye n’umwe mu bakiristo basengera muri iri torero rya ADEPR, nawe ubwe ngo yahamije ko itorero ryabo ryinjiriwe n’umudayimoni.
Yagize ati: “buri gihe iyo urusengero rujemo ibibazo ibyo aribyo byose, aba ari umudayimoni ukwiye gusengerwa akagenda”.

Sibomana-Jean (1)
Rev. Past Jean Sibomana,umuvugizi wa ADEPR

ADEPR ngo yinjiriwe n’abadayimoni 3:
1.Kuryanisha abayobozi baryo: Aha iki kinyamakuru cyasobanuye ko abayobozi b’iri torero bari mu mwiryane, bagatanga urugero ko mu minsi ishize bandikiye Perezida Kagame bamusaba gukemura ibibazo byugarije iri torero.
Ibi bibazo byose by’ubwumvikane buke, nibyo byabaye intandaro yo kwicaza bamwe mu bashumba baryo abandi bamanurwa mu ntera, abandi banaryicomokoraho bajya gushing ayabo.
2.kudaha agaciro telefone z’abanyamakuru: Aha bitangazwa ko abayobozi bo muri ADEPR batajya bapfa kwitaba numero z’abanyamakuru ngo bagire icyo bavuga ku biba byabavuzweho rimwe na rimwe biba atari ibyiza nk’abakozi b’Imana, iyi ngo ikaba ari intandaro yo kudashyira hanze ukuri ahubwo ngo bagahora bavugwa nabi mu bitangazamakuru kandi ntihagire icyo bibabwira.
Aha, akenshi ngo baba biyumvisha ko bazajya bahangana n’ikinyamakuru cyabatangaje, ariko na none ngo baba biyibagije ko ari ukwitesha agaciro ndetse no kugaragaza isura mbi imbere y’abo bayobora’
Ngo nk’abayobozi bakagombye kuvuga mbere ukuri kukamenyekana, gusa ku rundi ruhande hari abemeza ko banga kuvuga bitewe n’amakosa yabo aba yatangajwe kandi ari ukuri.
3.Kubangamira Rev. Past.Usabimana Samuel: Uyu musaza, yahose ari umuvugizi mukuru wa ADEPR mu Rwanda, nk’uko iki kinyamakuru cyatangajwe haruguru kibivuga, ngo umudayimoni wa 3 ni uwatumye Usabimana yangirwa kuzajya ajya gusengera mu rurembo rukuru, ibi ngo bikaba byarababaje bamwe mu bakiristo n’abayobozi yayoboraga.
samuel_usabwimana-2
Rev. Past.Usabimana Samuel

Uku kutavuga rumwe na Rev Past Usabimana ngo byateje umwiryane mu itorero, bamwe mu bashumba baryicomokoraho ubu ngo bakaba baratangiye iryabo.
Amakuru yagiye acicikana mu bitangazamakuru ni uko ubu ngo bamwe mu bayobozi ba ADEPR batangiye kurwanya iryo torero ryashinzwe na bamwe mu bitandukanyije nabo (ADEPR), uyu ngo ukaba ari umudayimoni ukomeye ukeneye gusengerwa ngo ashye akongoke burundu.
4.umudayimoni uvugwa muri Zion Temple: Muri iri torero,umudayimoni uvugwamo ngo ni uwirukaga inyuma ya Ap Gitwaza Paul umuyobozi w’iri torero.
Mu minsi ishize nibwo Gitwaza yavuzwe cyane mu itangazamakuru, bitangazwa ko ari intumwa y’amakuba (Apostle of doom”, ubundi bitangazwa ko yaba afite isanduku araramo iwe mu cyumba umugore we atajya akandagizamo ikirenge,… ubuyobozi bw’iri torero ntibwigeze bugaragaza mu buryo bweruye niba aya makuru yaba ari ay’ukuri cyangwa atariyo.
Apotre-Gitwaza-Zion-Temple
Ap.Paul Gitwaza umuyobozi wa Zion Temple

Gusa amakuru atangazwa n’iki kinyamakuru dukesha iri sesengura, ni uko Gitwaza yaba yaratangiye gusengera uyu mudayimoni wamwirukaga inyuma.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *