Abadepite b’Ababiligi basabye ko Rusesabagina asubizwa mu Bubiligi

Sangiza iyi nkuru

Abadepite bo mu Bubiligi basabye ko Paul Rusesabagina uri mu maboko y’ubutabera bw’u Rwanda ndetse akaba afite ubwenegihugu bw’iki gihugu, asubizwa mu Bubiligi kuko yatawe muri yombi binyuranyije n’amategeko.

Inteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi, umutwe w’Abadepite, kuri uyu wa Kane nibwo yatoye umwanzuro ku kibazo cya Paul Rusesabagina, aho abadepite bavuga ko yatawe muri yombi mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kandi ko uburenganzira bwe butubahirizwa.

Nk’uko iyi nkuru dukesha Ijwi rya Amerika ivuga, aba badepite barasaba guverinoma y’igihugu cyabo kwita kuri iki kibazo ku buryo bugaragara kandi uburenganzira bwa Rusesabagina bukubahirizwa nk’umwenegihugu w’u Bubiligi.

Mu burenganzira bwa Rusesabagina abadepite b’Ababiligi basaba ko bugomba kubahirizwa, harimo ubwo kubonana n’abaganga b’inzobere.

Aba badepite kandi barasaba ko Rusesabagina asubizwa mu Bubiligi, ariko mu gihe bitarashoboka bagasaba ko Ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda ikwiriye kwemererwa gukurikiranira hafi ikibazo cye kandi ko akwiye guhabwa ubutabera butabogamye.

Hagati aho, Mu rubanza rwe rukomereje mu Rukiko Rukuru, urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha by’iterabwoba n’ibyambukiranya imbibi; Paul Rusesabagina yavuze ko afite uburenganzira bwo kunganirwa n’Umwavoka ashaka, n’ubwo yaba aturutse mu Ijuru.

Rusesabagina ubu yunganirwa n’abanyamategeko babiri; Me Gatera Gashabana na Me Rudakemwa Jean Felix basimbuye abandi babiri yari yaratoranyije mu rugaga rw’Abavoka mu Rwanda.

Mu mbogamizi Rusesabagina akomeje kugaragaza zituma atiteguye gutangira kuburana mu mizi, yavuze ko atahawe uburenganzira bwo kunganirwa n’abanyamategeko b’abanyamahanga yifuzaga.

Yari yarahisemo abandi bavoka mpuzamahanga barimo: Kate Gibson, Abanyamerika Jared Genser, Brian Tronic na Peter Robinson, n’Ababiligi, Vincent Lurquin na Philippe Larochelle.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *