Abadepite basabye RAB kwivugurura mu mikorere

Sangiza iyi nkuru

Abadepite mu nteko ishinga amategeko muri Komisiyo y’Ubuhinzi , Ubworozi n’Ibidukikije basabye ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB) kuvugurura imikorere yacyo kugirango kibashe guhaza abanyarwanda batunzwe n’ubuhinzi.
Ibi abadepite babisabye ubwo basubiragamo umushinga mushya w’itegeko rigenga imikorere, inshingano n’imiyoborere bya RAB.
Depite Ignatienne Nyirarukundo uyobora komisiyo y’Ubuhinzi, Ubworozi n’ibidukikije yavuze ko RAB ifite akavuyo mu mikorere yayo akaba ari yo mpamvu hanagiye kuvugururwa itegeko riyigenga
[ad id=”44145″]
Kuri ubu itegeko rigenga imikorere ya RAB ni iryo mu mwaka wa 2010 ryatowe nyuma gato y’uko iki kigo cyari kimaze guhuzwa n’ibindi bigo byari bishinzwe ubushakashatsi mu buhinzi nka ISAR, RADA na RARDA.
Abadepite bavuga ko mu bikorwa bya RAB hakwiye kugaragaramo ubushakashatsi mu buhinzi mbere y’ibindi byose.
Cyubahiro Bagabe Umuyobozi mukuru wa RAB we yavuze ko n’ubwo ibi bigo byahurijwe hamwe muri RAB ngo abari abakozi bakomeje gukora ibyo bari bashinjwe.
Yagize ati “Ibi byatumye habaho kubura uburyo bwo kuzuzanya kugirango ikigo kibashe kugera ku ntego zacyo”
Depite Nyirarukundo yasabye abakozi ba RAB gukorera hamwe kugirango ikigo kibashe kugera ku ntego zo gufasha abahinzi mu Rwanda, yongeyeho ko iri tegeko rishya rigomba kuba rigaragaza uko ubushakashatsi mu buhinzi n’ubworozi bizakorwa muri gahunda za buri munsi za RAB.

Depite Nyirarukundo Ignatienne uhagarariye
Depite Nyirarukundo Ignatienne uhagarariye

Abadepite basabye kandi ko inshingano zigera kuri 27 za RAB zigabanywa zigakubirwa mu nshingano 7 cyangwa 8 gusa, banasabye muri iki kigo habaho ubushakashatsi bwihariye muri RAB bujyanye n’ubuhinzi.
[ad id=”44145″]
RAB yasabwe kuvugurura imikorere yayo mu gihe yakunze kuvugwa ho kutagira ingamba zihamye zifasha abahinzi kwiteza imbere mu buhinzi bwabo, kutagira abashakashatsi byagiye bigira ingaruka ku bahinzi aho bahabwaga imbuto zikabarumbira, ibi biri no mu bivugwaho kuba byarateye inzara mu duce tumwe na tumwe twigihugu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *