Abadepite batoye itegeko ryemeza ururimi rw’igiswahili nk’ururimi rwemewe mu gihugu

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa 8 Gashyantare 2017, Inteko rusange y’Abadepite yatoye umushinga w’itegeko ryemerera ururimi rw’igiswahili kujya rukoreshwa nk’ururimi rwemewe n’amategeko mu gihugu ndetse rukaba n’ururimi rwemejwe ko ruzajya rukoreshwa mu karere k’Afurika y’i burasirazuba.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Leta y’u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu bihuriye mu muryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Afurika y’u Burasirazuba EAC, ishyize uru rurimi mu ndimi zemewe n’amategeko y’u Rwanda nk’uko biteganywa n’ingingo ya 8 mu Itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe mu 2015 kugeza ubu, uru rurimi rukaba rwaremejwe nyuma yo kubona ko ibyinshi mu bihugu bihurira muri uyu muryango bisanzwe birukoresha.
Minisitiri w’umuco na siporo, Uwacu Julienne yasobanuye ko iri teka risobanura mu buryo bwimbitse imikoreshereze y’uru rurimi rw’igiswahili ndetse akanatsingagira ko nta ngaruka bizagira ku rurimi rw’ikinyarwanda kuko bizaba bigiye kubangikana mu mikoresherezwe mu gihugu.

Min Uwacu Julienne mu Nteko avuga ku rurimi rw'igiswahili
Min Uwacu Julienne mu Nteko avuga ku rurimi rw’igiswahili

Yagize ati”ururimi rw’ikinyarwanda ruzakomeza kurindwa nk’ururimi kavukire rubitse umuco w’igihugu.”
Uyu mushinga wemejwe mu gihe mu kwezi gushize kwa Mutarama 2017, abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bahuriye muri EAC bari bemeje passeport imwe igomba kuba yanditse mu ndimi zirimo n’urw’igiswahili, ikazajya ikoreshwa muri ibyo bihugu bihuriye muri uwo muryango.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uru rurimi rw’igiswahili ubusanzwe rwakoreshwaga cyane mu bihugu by’Afurika bigeze kuri 12, rukaba rugiye gukomeza kwaguka kuko nibimara kuba itegeko ko ibi bihugu bihuriye muri EAC birukoresha ruzatangira no kwigishwa mu mashuri.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *