Ishami ry’Umuryango w’Abimbumbye ryita ku buzima (OMS), ryagiriye abagore inama yo gukoresha impeta ishyirwa mu gitsina; nk’uburyo bwo kubarinda ibyago byo kwandura virusi itera SIDA.
OMS ivuga ko gukoresha iriya mpeta izwi nka DPV-VR biri mu buryo bwizewe burinda abagore ibyago byo kwandura virusi itera SIDA. Ni nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Uburayi cyita ku miti mu mwaka ushize.
Impeta ishyirwa mu gitsina umugore ayambaramo iminsi 28, yashyira akayisimbuza inshya nk’uko OMS yakomeje ibisobanura.
Mu busanzwe uburyo bukunze gukoreshwa n’abantu badafite virusi itera SIDA ariko bafite ibyago byinshi byo kwandura, ni ugufata ibinini byitwa PrEP (pre-exposure prophylaxis) buri munsi kugira ngo bagabanye ibyago byo kuba bakwandura virusi itera SIDA.
N’ubwo gukoresha PrEP ari bwo buryo bwari buhari bwagaragajwe ko butari bwizewe ku kigero gikwiriye kuko kugira ngo butange umusaruro bisaba ko umuntu akoresha ibyo binini buri munsi adasiba.
OMS ivuga ko dapivirine (DPV-VR) ari uburyo bwizewe bushobora gukoreshwa n’abagore bafite ibyago byinshi byo kuba bakwandura virusi itera SIDA, ikaba ibasha kubarinda bitewe n’uko yifitemo umuti uhita wica ubwandu bwa virusi itera SIDA.
Iyi mpeta ya DPV-VR ikoze mu buryo butuma itabangamira umugore, byoroshye ko izingika ikinjizwa mu gitsina, ubundi ikajya irekura umuti wa dapivirine buhoro buhoro mu gihe cy’iminsi 28 ikabona gusimbuzwa inshyashya.
Mu myaka 10 ishize hakozwe ubushakashatsi butandukanye bugamije kureba ubwizerwe bw’iyi mpeta, uburyo itekanye ndetse n’uburyo umubiri uyakira, bukaba bwarakorewe mu bihugu birimo u Bubiligi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kenya, Malawi, Afurika y’Epfo ndetse na Tanzania.
Ubushakashatsi bwa mbere bwakorewe ku bagore bari hagati y’imyaka 18 na 45, hiyongeraho ubundi bwakorewe ku bagore bacuze ndetse no ku bangavu bari hagati y’imyaka 15 na 17.
N’ubwo gukoresha impeta yo mu gitsina-gore nk’uburyo bwo kuboneza urubyaro bimaze imyaka myinshi bikoreshwa, uburyo bwo kuyikoresha mu kurinda virusi itera SIDA ni ubwa mbere bugiye kugeragezwa.

4 Responses
Abagore basabwe gukoresha impeta ishyirwa mu gitsina nk’uburyo bwo kwirinda ibyago bya SIDA
Nonese,umugore aramutse yarasanzwe akoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro,hakoreshejwe agapira gashyirwa mumura,byabangikana gute niyompeta?

MUTUBWIRE IGICIRO CYAYO N’AHO ISHOBORA KUBONEKA N’ABAGABO KANDI NTI MUBIBAGIRWE
Abagore basabwe gukoresha impeta ishyirwa mu gitsina nk’uburyo bwo kwirinda ibyago bya SIDA
MUTUBWIRE IGICIRO CYAYO N’AHO ISHOBORA KUBONEKA N’ABAGABO KANDI NTI MUBIBAGIRWE