Abahanzi Nyarwanda barimo Meddy, Ariel Wayz, Nel Ngabo na YewëeH ntibabashije kugera ku rutonde rwa nyuma rw'abemerewe guhatanira ibihembo bya Grammy Awards 2027, nubwo bari barageze mu cyiciro cy'amajonjora.
Ku wa 16 Ugushyingo 2026, Ishyirahamwe Recording Academy ritegura ibi bihembo ryashyize hanze urutonde rw'abahanzi n'indirimbo bizahatana mu byiciro bitandukanye, hagaragara ko nta Munyarwanda n'umwe urimo.
Ariel Wayz, Nel Ngabo na YewëeH bari bizeye guhatanira igihembo cya ‘Best African Music Performance’, mu gihe YewëeH yari yanashyizwe mu bashoboraga guhatanira ‘Best Global Music Album’.
Meddy na we yari yitezwe mu cyiciro cya ‘Best Global Music Performance’ abikesha indirimbo ‘Gusa’ yakoranye na Eddy Kenzo mu 2019, ariko ikaza gusohoka mu 2026.
Mu cyiciro cya ‘Best African Music Performance’ hazahatana abahanzi barimo Asake wo muri Nigeria, Angélique Kidjo wo muri Bénin, Ayra Starr, Tems na Wizkid bo muri Nigeria, ndetse na King Ayisoba na Rocky Dawuni bo muri Ghana.
Ku rundi ruhande, umuhanzikazi w’Umwongereza Raye ni we uza imbere mu bafite ibyiciro byinshi bazahatana, aho yatoranyijwe mu byiciro 11. Akurikirwa na Rosalía wo muri Espagne ufite ibyiciro icyenda.
Ibihembo bya Grammy Awards 2027 biteganyijwe gutangirwa muri Crypto.com Arena i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 7 Gashyantare 2027. Bizaba bitanzwe ku nshuro ya 69.


