Abahoze muri FDLR bakomeje kubera umutwaro uremereye Leta ya Congo

Sangiza iyi nkuru

Sosiyeti Sivile muri Teritwari ya Lubero mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, batangaza ko gukomeza gucumbikira abahoze ari abarwanyi ba FDLR mu nkambi ya Kanyabayonga, bikomeje kubangamira umutekanao wabo muri rusange ndetse n’uwaka gace by’umwihariko.

Batangaza ko igihe izi nyeshyamba zari zahawe cyo kuba zikiri mu nkambi cyarangiye ku wa 20 Ukwakira 2018, zikaba zarasabwaga gutaha ku bushake mu Rwanda, ubu ngo zikaba zaravuniye ibiti mu matwi, ibintu sosiyeti sivile ihamya ko bikomeje kubangamira abahaturiye.

Radiyo Okapi itangaza ko umuyobozi wa Sosiyeti Sivile mu gace ka Kanyabayonga,  Alfred Kambale, avuga ko kugeza uyu munsi, imiryango mpuzamahanga irimo AU, SADC na CIRGL, nta kintu yari yavuga kuri iki kibazo mu gihe kigaragara nk’ikibangamye.

Yagize ati “Twese tuzi ko aba ba FDLR bahoze ari abasirikare, bafite ubushobozi bwo gukora igishoboka cyose ariko bakabaho, bashobora gutoroka inkambi bakajya gushaka aho bakura ibiribwa hafi y’aho bakambitse cyangwa ahari indi mitwe y’inyeshyamba, Monusco yarekeye Guverinoma umutwaro wo gukomeza kubitaho, turabaza ikibazo kigira giti ‘ni gute Guverinoma igiye gufata inshingano zo kwita kuri aba bahoze ari abarwanyi?

Umuvugizi wa Monusco, Florence Marchal avuga ko yagiye ifasha aba barwanyi bahoze muri FDLR kugeza ku itariki bari barahawe ngo babe batashye mu Rwanda ku bushake, ibaha ibiribwa, ibicanwa, ubuvuzi,…

Nk’uko bitangazwa na Patient Ketu Chirimwami uvuga mu izina rya Guverinoma ya Congo, ngo ikibaraje inshinga muri iki gihe, ni ugushaka inzira ishoboka yose ariko aba barwanyi ba FDLR bagataha mu gihugu cyabo.

Mu mwaka wa 2014, nibwo abagera kuri 300 bahoze muri FDLR bemeye gushyira intwaro hasi, bacumbikirwa mu nkambi ya Kanyabayonga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *