Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda yashyize hanze amanota y’abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye. Bigaragara ko abahungu batsinze ku kigero cya cyo hejuru ya 93.3 % mu gihe abakobwa batsinze ku cya 84.0 %.
Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugene Mutimura mu muhango wo gutangaza aya manota kuri uyu wa 21 Gashyantare 2019, yagaragaje n’ubwo abahungu batsinze cyane ari bo bari bake mu bwitabire.
Imibare Bwiza.com ikesha Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi (REB) igaragaza ko ikizamini cyakozwe n’abanyeshuri 42,145 mu 46,039 bari biyandikishije. Abahungu bakaba bangana na 44.9 %, abakobwa ku 54.1%.
Muri aba bosekandiharimoabakandidabigenga 549 bangana 1.3%.
Muri uyu muhango kandi abanyeshuri bahize abandi mu manota meza bahawe igihembo cya za mudasobwa.
Ubuyobozi kandi bwavuze ko mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 (12 YBE) hakiri ikibazo cy’ibijkorwa remezo ariko ko Leta izakora ibishoboka byose bigakemuka.
Buvuga ko kandi bugiye gushyira imbaraga mu mashuri nderabarezi(TTC) mu rwego rwo gusigasira ireme ry’uburezi.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Kureba amanota byatangiye gukorwa hifashishijwe urubuga rwa REB arirwo www.reb.rw aho umuntu akanda ahanditse ‘View Exam results’ cyangwa kuri telefone ugiye ahandikirwa ubutumwa bugufi, ukandikamo S6 ugakurikizaho nimero umunyeshuri yakoreyeho ukohereza kuri 4891.


