Abaturage bakina imikino y’amahirwe bashimuse umukinnyi wo hagati wa Nigeria (Super Eagles) Christian Obodo bavuga ko ikipe yabo yatumye baribwa amafaranga ubwo iyi kipe yanganyaga na Sierra Leone 4-4 kuwa Gatanu w’icyumweru gishize. Obodo yashimuswe ku cyumweru ubwo yari muri Leta ya Delta nyuma aza kurekurwa kuwa mbere nyuma amaze amasaha atari make afungiranwe mu modoka. Obodo ati ” Birababaje rwose kumara amasaha ufungiranye muri butu [boot] y’imodoka kandi ishyushye. Abanshimuse bantotezaga bavuga ko bababajwe n’uko bateze amafaranga ko Nigeria iza gutsinda mu gice cya kabiri ariko bikaba iby’ubusa.” Nigeria yageze ku munota wa 29 imaze gutsinda ibitego 4 ariko iza kwishyurwa na Sierra Leone ibitego byose. Obodo avuga ko atigeze akorerwa iyicarubozo ariko akibaza impamvu ahora ashimutwa kuko uyu mugabo w’imyaka 36 yigeze no gushimutwa muri Kamena 2012.


