Mu muhango wo kwibuka Jenoside yakore Abatutsi muri Mata 1994, Abakirisito ba ADEPR basabwe gusubira ku isoko bagasoma Bibiliya kuko ariho bazamenyera ko kwibuka ari ishingano zabo atari abadayimoni nk’uko bamwe bagiye bakoresha izo mvugo zipfobya.

Umuvugizi wa ADEPR Rev.Sibomana Jean yavuze ko bazakomeza kwibuka kuko aribyo bituma abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi basubizwa agaciro bambuwe ndetse bikazafasha abanyarwanda kuba umwe.

Kuri uyu munsi tariki ya 12 Gicurasi, mu Karere ka Muhanga ho mu murenge wa Nyamabuye itorero rya ADEPR ryibutse abakirisito baryo n’abari bahungiye ku rusengero rwa ADEPR i Nyabisindu bishwe muri Mata 1994, uyu muhango watangijwe n’urugendo rwatangiriye ku murenge wa Nyamabuye rusorezwa ku rusengero rwa ADEPR Paruwasi ya Nyabisindu ari naho hari Urwibutso rushyinguwemo Imibiri isaga 500 y’Abatutsi biciwe kuri urwo rusengero ndetse no ku nkengero zarwo.

Jeanne d’Arc Ntirengangaya watanze ubuhamya bw’uko yarokotse, yavuze ko mbere ya Jenoside yasengeraga mu itorero rya ADEPR n’umuryango we, ariko avuga ko kuva intambara yo kubohora igihugu mu 1990 yatangira Abatutsi batangiye gutotezwa mu buryo bukomeye bakajya babeshywa n’abategetsi baho ngo ntibazahunge bazabacungira umutekano nyamara ari ukugirango babone uko babamara.
Â

Jeanne d’Arc Ntirengangaya agaruka ku byo yahuriye nabyo ku rusengero rwa Nyabisindu yari yahungiyeho yibwira ko ntakibazo bahagirira nyamara umugabo we n’abavandimwe bakaza kuhicirwa. Yavuze ko bamwe mu ba Pastoro bahayoboraga batabakijije ahubwo bari bameze nk’ababagambaniye kuko bahoraga mu nama za buri munsi.
Aho yavuze ko bakigera ku rusengero bahasanze umwanditsi w’itorero akagenda abaza ubwoko bwa buri umwe umwe kugirango babatandukanye, Abahutu bajye ukwabo ndetse n’Abatutsi bajye ukwabo ibyo byafashije abicanyi kwica Abatutsi bari bahahungiye.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Beatrice Uwamariya mu ijambo rye yashimiye itorero rya ADEPR ku bw’igikorwa cyo kwibuka ryateguye i Nyabisindu no kuba nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ritarateshutse kuba hafi y’abarokotse Jenoside aho ryubatse urwibutso ndetse rikagira n’uruhare mu gushyingura imibiri y’Abatutsi bari bahiciwe

Mayor Beatrice, yahumurije abari bitabiye uyu muhango ariko cyane cyane abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ababwira ko ntawe uzongera kwica Abanyarwanda abaziza uko bavutse, ko urugamba Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda iriho ari uko Umunyarwanda wese yishyira akizana, ko ntawe uzongera kwica nk’uko byagenze ahubwo Abanyarwanda bazajya bapfa urw’ikirago.

Itorero rya ADEPR ngo ryiteguye gufatanya n’ubuyobozi bw’igihugu mu kwirinda ko amateka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yakwibagirana aho hazakusanywa amazina n’amafoto y’abazize Jenoside kugirango hatazagira uwibagirwa cyangwa ngo asibanganye ibimenyetso bya Jenoside, ni muri urwo rwego kandi umuvugizi wa ADEPR yasabye ko n’amazina y’abicanyi bahekuye u Rwanda nayo yose yashyirwa ahagaragara kugirango bagumye gutamazwa batazagumya kwigira intungane kandi barahekuye Abanyarwanda.


Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Mecky Kayiranga@bwiza.com


