Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 27 Mutarama kirangira tariki ya 2 Gashyantare 2020. Twamaze kugitera umugongo, dutangira ikindi. Ni umwanya wo kwiyibutsa inkuru zâingenzi zakiranze, ziganjemo izidasanzwe. Imikino n’imyidagaduro biza mu gice cy’inyuma cy’iki cyegeranyo. Ikaze!
Umupangayi yakomerekeje nyirâinzu amwita Interahamwe nâUmuhutu Mu gihe u Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije muri gahunda yâubumwe nâubwiyunge no kurwanya ivangura iryo ari ryo ryose, byagaragaye ko hari ahakiri ikibazo. Urugero ni urwâumupangayi witwa Bonane Aimable ukodesha inzu mu Mudugudu wâInyarurembo mu Kagari kâAmahoro mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge wakubise nyirâinzu witwa Pierre Nkazamurego, amwita Interahamwe nâUmuhutu. Ibi byabaye mu gitondo cya tariki ya 28 Mutarama 2020, ubwo Bonane ngo yumvikanaga avuga asubiramo nâijwi riri hejuru ngo abana nâinterahamwe nâabahutu. Ngo nyirâinzu yamusabye kuryama ntakomeze gusakuriza abantu, barafatana, bararwana gusa abaturanyi barabakijije. Ngo si ubwa mbere Bonane yumvikanye avuga aya magambo gusa amakuru ya vuba avuga ko RIB yamaze kumuta muri yombi kugira ngo akurikiranwe. Umukobwa ufatira urugero kuri Perezida Kagame yakoze application ifasha gukurikirana umwana uri mu nda
Umukobwa umaze kumenyekana mu ruhando rwâikoranabuhanga, utuye mu mugi wa Goma muri Congo witwa Uwase Josephine, ufatira urugero ku ijambo rya Perezida Kagame, yakoze âapplicationâ ayita SoS Mama, ifasha umubyeyi gukurikirana imukurire yâumwana uri mu nda. Yavuze ko iyi application ari: âigisubizo kigamije kugabanya impfu zifitanye isano no gutwita binyuze kuri telephone ngendanwa yahujwe nâigikomo cyâubuhanga kigenzura ibimenyetso byâingenzi byâumugore.â Ijambo rya Perezida Kagame uyu mukobwa agenderaho ni âKora cyane kugeza ubwo wumva ububabare, kubera ko ubukene buryana kurushaho. Inama yâAbaminisitiri idasanzwe yasize umujyanama wa Minisitiri wâUbuzima yirukanwe burundu Inama yâAbaminisitiri idasanzwe yabereye muri Village Urugwiro tariki ya 28 Mutarama 2020, iyobowe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yasize umujyanama wa Minisitiri wâUbuzima, Gahungu Zacharie kubera amakosa akomeye yakoze. Ni inama yagize ingaruka ku bandi babiri bakora mu rwego rwâubuzima. Bwana Gahungu yirukanwe hashingiwe ku iteka rya Minisitiri wâIntebe ryirukana abakozi ba leta. Iri teka kandi ryirukanye burundu Dr. NDAYISABA Gilles François, wari Umuyobozi Mukuru wâIshami rishinzwe indwara zitandura mu Kigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi. Muri uru rwego rwâubuzima kandi, iteka rya Perezida ryemereye Dr. NYEMAZI Jean Pierre, wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri yâUbuzima, guhagarika akazi mu gihe kitazwi. Umugabo yatwitswe nâumugore we akoresheje amazi ashyushye
Byatangiye bivugwa ko mu mudugudu wa Bacyura, akagari ka Sibagire mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana, umugabo witwa Theobard usanzwe ari Agronome mu mujyi wa Kigali yatwikishijwe amazi ashyushye nâumugore we, ikibazo bafitanye nticyamenyekanye gusa bikekwa ko ari amakimbirane yo mu rugo. Gusa andi makuru yaje ahakana ko Theobard yari Agronome Kandi ngo atuye mu karere ka Kayonza. Theobard wahiye cyane mu maso ndetse no ku rutugu agaragara apfutse igice kinini cyo hejuru ku mubiri we, mu gitanda cyâibitaro muri Rwamagana. Umugore we yamaze gutabwa muri yombi nâUrwego rwâUbugenzacyaha (RIB) kugira ngo akurikiranwe. UTUNTU N’UTUNDI Igihembo giteganyirijwe uzakura ipine mu ijosi ryâingona Ikigo gishinzwe kubungabunga umutungo kamere muri Indonesia cyashyizeho igihembo ku muntu uzashobora kubohora ingona ifite uburebure bwa metero 4, ipine imaze imyaka itatu yaraheze mu ijosi ryayo. Iyi ngona yagaragaye mu mugezi wa Palu mu ntara ya Sulawei yo hagati. Iki kigo (Central Sulawesiâs Natural Resources Conservation Office) cyashizeho iki gihembo kitigeze kivugwa ingano yacyo, gifite ikibazo ko iyi ngona yapfa inizwe nâiyi pine kuko iri kugenda ibyimbirwa kandi amashusho yafatiwe ku mugezi wa Palu akaba yarayigaragaje ihumeka mu buryo bugoranye nkâuko Telegraph yabitamgaje. CSNRCO iti: âIgihembo giteganyirijwe uzashobora kubohora iyi ngona ipine.â nyamara ngo inshuro ebyiri abashinzwe kubungabunga ibidukikije bagerageje uburyo bwose bashoboye, birabananira. IMIKINO Ku wa gatandatu tariki ya 1 Gashyantare 2020, APR FC yegukanye igikombe cy’Ubutwari nyuma yo kunganya na Kiyovu Sports 0-0 ku mukino wa nyuma. Police FC yaje ku mwanya wa kabiri yari yatsinze Mukura VS 4-1. Muri shampiyona y’Ubwongereza (English Premier League), Leicester City yanganyije na Chelsea 2-2, Liverpool itsinda Southampton 4-0, Manchester United inganya na Wolves 0-0, Burnley inganya na Arsenal 0-0 kuri iki cyumweru, mu gihe Tottenham Hotspur yatsindaga Manchester City 2-0. Muri shampiyona ya Espagne, Real Madrid yatsinze Atletico Madrid 1-0, Valencia itsinda Celta Vigo 1-0 IMYIDAGADURO Mu bakobwa 54 bakomeje mu cyiciro cy’ibanze cya Miss Rwanda, hatoranyijwemo 20 bazajya mu mwiherero (Boot Camp) kuri uyu wa gatandatu tariki ya 1 Gashyantare 2020. Babiri muri bo; Nishimwe Naomie na Irasubiza Alliance bakomereje ku majwi y’ababatoye ku butumwa bugufi no kuri murandasi (internet) guhera tariki ya 23 Mutarama 2020. Teta Ndenga Nicole, Uwase Aisha, Umutesi Denyse, Umwiza Phiona, Nyinawumuntu Rwiririza Delice, Ingabire Diane, Ingabire Jolly Ange, Mutegwantebe Chanisse, Kamikazi Rurangirwa Nadege, Akaliza Hope, Mutesi Denyse, Ingabire Gaudence, Ingabire Rehema, Musanase Hense, Kirezi Rutaremara Brune, Mukangwije Rosine, Umuratwa Anitha na Marebe Benitha, ni bo 18 batoranyijwe biyongera kuri bariya babiri batowe ku butumwa bugufi na internet.


