Abandi bakomando ba Kenya bategerejwe i Goma

Sangiza iyi nkuru

Icyiciro cya kabiri cy’abasirikare ba Kenya bahagurutse ku kibuga cy’indege cya gisirikare cya Embakasi i Nairobi kuri uyu wa Gatatu, i Goma muri Congo Kinshasa.

Ni icyiciro kigizwe n’abasirikare babarirwa muri 900 bagiye mu butumwa bw’umutwe w’ingabo z’Umuryango wa Afurica y’iburasirazuba (EAC) bwo kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa Congo.

Aba basirikare baje biyongera kuri bagenzi babo bageze i Goma ku wa Gatandatu tariki ya 12 Ugushyingo.

Kuri ubu mu ntara za Kivu zombi na Ituri mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa inzobere za Loni zahabaruye imitwe yitwaje intwaro ihakorera ibarirwa mu 120.

Umutwe wa M23 kuri ubu ugenzura ibice bya teritwari za Rutshuru na Nyiragongo ni wo uri kuvugwa cyane, ndetse amakuru ahari ni uko ukomeje gusatira Umujyi wa Goma.

Kugeza ubu ntibizwi neza niba Ingabo za Kenya zizinjira mu mirwano imaze iminsi hagati y’uriya mutwe wa M23 n’Ingabo za Leta ya Congo Kinshasa (FARDC).

Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, Major Willy Ngoma, mu kiganiro aheruka kugirana na Televiziyo ya KTN yo muri Kenya yavuze ko biteguye kwirwanaho, mu gihe cyose Ingabo za Kenya zizaba zabagabyeho ibitero.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *