Abandi Banyarwanda biganjemo abana bajugunywe ku mupaka wa Gatuna

Sangiza iyi nkuru

Polisi ya Uganda yajugunye Abanyarwanda 11 barimo abagore batatu, abana batandatu n’abagabo babiri  ku mupaka wa Gatuna ugabanya Uganda n’u Rwanda.

Ibi byabaye kuwa 7 Gashyantare 2019 aho aba Banyarwanda bagejejwe Gatuna nyuma yo gufungirwa muri Gereza ya Mubende, abandi mu ya Jinja.

Umwe muri aba ni Bihibindi Simon w’imyaka 54 wari kumwe n’umugore n’abana babo bane. Uyu yatangarije Viruna Post dukesha iyi nkuru ko  yafunzwe “Azira kuba muri Uganda mu buryo butemewe n’amategeko.”

Abandi ni  Juliet Kayirere Julienne w’imyaka 41 wafungiwe Jinja na Muhammad Mazimpaka w’imyaka 31, akaba akomoka I Nyanza n’umugore we, Clarisse Nyiransabimana n’abana babo,  Patrick w’umwaka umwe n’undi umaze amezi make avutse.

mu buzima baa42c 48801
Abanyarwanda bazanwe ku mupaka wa Gatuna/ Ifoto: Salomo George

Kwirukana aba Banyarwanda bije nyuma y’aho muri iki cyumweru hirukanwe abandi batandatu biganjemo abagore.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Mu kwezi gushize hirukanwe Umunyarwanda Annie Tabura Bilenge n’Umufaransa Olivier Prentout, bombi bakoreraga MTN Uganda. Aba bashinjwa kumviriza abayobozi bakuru ba Uganda mu gihe cy’imyaka itandatu.

Ni mu gihe abandi Banyarwanda batari bake bagiye batabwa muri yombi, bagakorerwa iyicarubozo bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda. Ibi ni ibirego bagiye bahakana bivuye inyuma.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *