Papa Fransisiko yabwiye abaterankunga ba kiliziya ko idakeneye amafaranga yabo niba aturuka mu bakozi babo bakoresha bucakara nk’uko The Washington Post dukesha iyi nkuru ivuga.
Kuri uyu wa Gatatu imbere y’imbaga, Papa yibasiye abakoresha bafata abakozi babo nabi ndetse bakabahemba amafaranga atajyanye n’imirimo baba bakoze, aho yavugaga ku nsanganyamatsiko ivuga ukuntu abakire babyaza umusaruro abakene ku nyungu zabo gusa, rimwe na rimwe ugasanga banabafata nk’abacakara.
Papa Fransisiko yabibwiraga imbaga y’abakirisitu yari iteraniye ku rubuga rwitiriwe Mutagatifu Petero, aho yavuze ko iyo atekereje ku kuntu abaterankunga ba kiliziya batanga impano iba yavuye mu maraso y’abakozi bakoresha, maze agira ati: “Nyamuneka, musubirane sheki zanyu muzitwike.”
Yakomeje agira ati: “Abantu b’Imana na kiliziya ntibakeneye amafaranga yanduye. Bakeneye imitima ifunguriwe kwakira imbabazi z’Imana.”
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



