Kajugujugu yo mu bwoko bwa “UH-60 Black Hawk” y’ingabo z’amahanga zishinzwe kubungabunga amahoro n’ibikorwa by’indorerezi (Multinational Force and Observers) bakorera mu karere ka Sinayi ko mu Misiri yakoze impanuka ihitana abasirikare barindwi barimo Abanyamerika batanu, Umufaransa umwe n’umusirikare wa Repubulika ya Czech, Sgt Maj. Michaela Ticha, mu gihe umunyamerika umwe yakomeretse bikabije.
Minisitiri w’ingabo wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Christopher Miller, mu itangazo rigufi yemeje iby’iyi mpanuka yabaye mu cyumweru gishize, avuga ko iyi minisiteri ibabajwe n’urupfu rw’abasirikare batanu ba Amerika na bagenzi babo bo mu bihugu bafatanya.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na MFO riravuga ko igiye gukora iperereza ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka, ariko muri aka kanya nta makuru agaragaza ko hari ikindi cyabaye kitari impanuka.
Impanuka ikimara kuba, urubuga africanmilitaryblog ruravuga ko igisirikare cyo mu Kirere cya Israel cyahise gitangira ibikorwa byo gushakisha no gutabara abari muri iyi kajugujugu.
Ingabo cyo mu kirere cya Israel ku rubuga rwa twitter cyagize kiti: “Mu rwego rw’ubufasha bwa IDF (Israeli Defence Force), mu kanya gato gashize, kajugujugu ya IDF yari itwaye abasirikari b’intyoza mu bushakashatsi n’ubutabazi bo mu mutwe wa 669 w’Igisirikare kirwanira mu kirere cya Israel (IAF), bajyanye Umusirikare ubungabunga amahoro wa Amerika wakomeretse ku bitaro byo muri Israel ngo avurwe.”
Kuva mu 1979, abasirikare ba Amerika hagati ya 30 na 400 bafite ibirindiro muri Sinai mu rwego rw’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye bwemejwe n’amasezerano hagati ya Israel na Misiri muri uyu mwaka.
Izi ngabo zishinzwe kurinda aya masezerano no gukoresha uburyo bwose bushoboka bwo gukumira ko yarengwaho.


