Abanyamigabane ba Kenya Commercial Bank (KCB Group) yo muri Kenya batanze uburenganzira bwemerera iyi banki kugura amabanki abiri mu Rwanda na Tanzaniya, ari yo BPR na BancABC.
Ubu burenganzira bwatanzwe kuwa Kane ushize mu nama rusange ngarukamwaka ari nabwo abanyamigabane basinyiye 3.2 miliyari Ksh y’inyungu.
Biteganijwe ko KCB izafata imigabane ijana ku ijana muri Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR) ndetse no muri African Banking Corporation Tanzania Limited (BancABC).
Ibijyanye no kugura ubu bitegereje kwemezwa n’amabwiriza biri mu ngamba KCB ikomeje yo gukomeza gushyira ikirenge cyayo mu karere nk’uko iyi nkuru dukesha Citizentv.co.ke ikomeza ivuga.
Chairman wa KCB Group, Andrew Kairu ati “Uku kugura kuzashimangira umwanya w’ubuyobozi bw’itsinda (Group) kandi biduhe urwego rukomeye rwo kugira uruhare runini mu guteza imbere gahunda yo kwinjiza imari mu karere ka Afurika y’uburasirazuba mu gihe twubaka umuryango ukomeye, urambye mu mafaranga kandi wunguka ku banyamigabane”.
KCB irateganya kuba yageze kuri ibi muri uyu mwaka bikazamura isoko ryayo ry’imigabane ku masoko yombi (mu Rwanda na Tanzania) kandi bikazamura uruhare rwayo mu bucuruzi mpuzamahanga.
KCB Group yari yatangaje ko iteganya kugura imigabane muri izi banki mu Ugushyingo umwaka ushize.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

4 Responses
Abanyamigabane ba KCB Group batanze uruhushya rwo kugura imigabane 100% muri BPR
Ese kuba KCBank igiye kugura imigabane 100/100 ya BPR ntangaruka bizatera mu bukungu bw’u Rwanda,cyangwa iyi nkuru ni feknews?

Hari ikibazo nagize maze kumva ko KCB igiye kugura ibigabane ya BPR yose 100%. Abaturage bahoze muri BPR mbere yo kuyigira commecial bank bari bababariye imigabane yabo ariko kugeza uyu munsi ntibayishyuwe. None ko bagiye kuyegurira KCB amafaranga y’imigabane y’abaturage azatangwa nande? Abadepite ndetse n’ubuyobozi bwacu numva batuvuganira abaturage bakabanza guhabwa ibyabo.