Abanyamurenge bo mu Bibogobogo bamerewe nabi n’ibitero

Sangiza iyi nkuru

Hari amakuru ko kuva kuwa Gatatu hari imirwano muri Teritwari ya Moyen Plateau, mu Ntara ya Kivu y’Epfo ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo

Amakuru bamwe mu Banyamulenge batuye ahitwa mu Bibogobogo bahaye BBC, aravuga ko kuva ku wa Gatatu kugeza, bari kugabwaho ibitero n’aba mayi-mayi bo mu bwoko bw’Abafurero.

Uruhande rw’Abafurero ndetse n’igisirikare ntacyo baratangaza.

Umwe mu bayobozi b’Abanyamulenge utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati ” Ibintu bimeze nabi cyane. Abana turimo kubahisha mu bihuru, amasasu ari hepfo na ruguru yacu. Abari kutugabaho ibitero ni abaturanyi , tuba mu karere kamwe.”

Uyu muyobozi yavuze ko ari mu gihuru n’abantu bagera kuri 200 kandi ko ikigamijwe n’ababagabaho ibitero ari ukwica Abanyamulenge no kunyaga inka.

Kugeza ubu nta mubare w’inka wanyazwe uzwi cyangwa abamaze kugwa muri ibi bitero ku Banyamulenge. VOA yari iherutse gutangaza ko insisiro zisaga esheshatu ziheruka gutwika muri ako gace.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Abanyamurenge bo mu Bibogobogo bamerewe nabi n’ibitero
    Ese abashyamiranye ntibakwicara ngo bumvikane ku bibazo bituma barwana? Twese tuzi ko ikibazo gifite inkomoko ya kure. Birasaba buri ruhande kugira ibyo rwigomwa kugirango habe ubwumvikane. Ikindi nuko Uburundi n’Urwanda bigomba kumenyako ririya shyamirana byabigizemo uruhare kandi ingaruka zizagera ku baturage b’ibyo bihugu, byanze bikunze! Ntawe ukwiye gutekereza ko arusha abandi ubwenge (amayeli)!

  2. Abanyamurenge bo mu Bibogobogo bamerewe nabi n’ibitero
    Ese abashyamiranye ntibakwicara ngo bumvikane ku bibazo bituma barwana? Twese tuzi ko ikibazo gifite inkomoko ya kure. Birasaba buri ruhande kugira ibyo rwigomwa kugirango habe ubwumvikane. Ikindi nuko Uburundi n’Urwanda bigomba kumenyako ririya shyamirana byabigizemo uruhare kandi ingaruka zizagera ku baturage b’ibyo bihugu, byanze bikunze! Ntawe ukwiye gutekereza ko arusha abandi ubwenge (amayeli)!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *