Abanyarwanda 3 biciwe muri Uganda

Sangiza iyi nkuru

Abasore 3 b’Abanyarwanda baraye biciwe mu gihugu cya Uganda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Gicurasi bishwe n’abantu bikekwa ko ari abajura nk’uko amakuru avuga.

Biravugwa ko imirambo y’aba basore yasanzwe ku butaka bwa Uganda ahantu hakunze guteranira isoko rihuza abaturage b’ibihugu byombi, mu masaha ya saa munani zo mu ijoro ryakeye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tabagwe, Akasigwe Eric, wemeje aya makuru, avuga ko babiri muri abo basore bishwe ari abo mu Murenge wa Rukomo, undi bakaba bataramenya aho akomoka.

Nyagatare-Aba-basore-batatu-bishwe-bivugwa-ko-ngo-bari-abajura.Photo-Internet-696x418

Birakekwa ko abishe aba basore ari abaturanyi bo muri Uganda ngo bashobora kuba ari abajura nk’uko uyu muyobozi yakomeje avuga.

Igipolisi cy’u Rwanda n’icya Uganda byatangiye iperereza ngo bimenye icyateye ubu bwicanyi bikekwa ko bwakozwe n’abantu bashobora kuba ari abajura bo mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda nk’uko umuyobozi yakomeje avuga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi yabwiye Izuba Rirashe dukesha iyi nkuru ko atarabona amakuru ahagije, ariko hagitegerejwe icyo aza kubitangazaho.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *