Abanyarwanda 51 bashoboye kuva muri Ukraine amahoro bahunga, hari abo bitakundira

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko Abanyarwanda 51 ari bo bamaze kuva muri Ukraine, bakaba bashoboye kuhava amahoro bahunga intambara iki gihugu kirimo n’u Burusiya.

Ni amakuru yemejwe n’umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda, mu kiganiro yagiranye na RBA.

Mukuralinda yavuze ko muri bariya Banyarwanda “50 bamaze kwambuka bari muri Pologne, undi umwe ari muri Hongrie.”

Guverinoma yaherukaga gutangaza ko muri Ukraine habarurwa Abanyarwanda basaga gato 80.

Umuvugizi wayo wungirije ubwo yatangaga ikiganiro yavuze ko hari abandi Banyarwanda icyenda bari bategereje kwambuka umupaka ndetse n’abandi 11 bari mu nzira bahunga. Yavuze kandi ko hari abandi Banyarwanda 15 bari mu bice bya Ukraine biri kuberamo intambara bo badashobora kugira aho bajya.

Mukuralinda yavuze ko aba bose barimo kugenda bavugana na Ambasade y’u Rwanda muri Pologne kugira ngo babashe gufashwa.

Aba Banyarwanda bashoboye kuva muri Ukraine mu gihe hari amakuru avuga ko Abanyafurika bakomeje kugorwa no guhunga kubera ivangura bakomeje gukorerwa.

Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ku wa Mbere wasohoye itangazo wamagana iri vangura rishingiye ku ruhu.

Kugeza ubu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu rivuga ko abasivile 136 13 ari bo bamaze kugwa muri iriya ntambara yo muri Ukraine, mu gihe hamaze gukomereka 400 barimo abana 26.

Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko nta muturage wayo urapfira cyangwa ngo akomerekere muri iriya ntambara.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *