Abanyarwanda 60 batawe muri yombi n'igipolisi cya Uganda

Sangiza iyi nkuru

Igipolisi cya Uganda cyataye muri yombi abantu basaga 80 biganjemo abanyarwanda n’abafite ubwenegihugu bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo bazira kwinjira mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko.
Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru Daily monitor cyo muri Uganda avuga ko aba bantu bafatiwe mu mukwabu wabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 27 Mutarama 2017 n’igisirikare cya Uganda UPDF, bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi y’akarere ka Kisoro.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Inzego z’umutekano muri kariya karere zatangaje ko igisirikare cyabashije gufata Abanyarwanda 60 n’Abakongomani 20 bafatiwe mu karere ka Kisoro, uyu mukwabu ukaba warakozwe nyuma yo kumenya ko hari abanyamahanga binjiye muri kiriya gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko basesereye mu duce twa Muramba na Nyarusiza muri kariya karere.
Umuvugizi wa polisi muri aka karere ka Kisoro, Charles Okoto yavuze ko aba baturage bari bamaze iminsi bicaye ku mihanda bategereje imosoka zibajyana mu yindi mijyi itandukanye yo muri kiriya gihugu irimo na Kampala, hanyuma ubuyobozi bwababaza ibyangombwa bugasanga nta byo bafite bibemerera kwinjira mu gihugu.
Ku itariki ya 25 Mutarama 2015, na none abandi banyarwanda basaga 70 bafungiwe mu gihugu cya Uganda bashinjwa amakosa nk’ayo yo kwinjiramu gihugu batabyemerewe n’amategeko biniriye mu musozi wa Mirama uherereye mu karere ka Ntungamo.
Kimwe na’abandi bagera kuri 17 barimo abanyarwanda n’abakongomani nabo bigeze gufungirwa murii kiriya gihugu bakaza koherezwa mu bihugu bwabo mbere yo guca imbere y’ubutabera.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nubwo nta wakwemeza uburyo aba baturage baba bageze umuri kiriya gihugu, mu Rwanda hirya no hino mu turere dutandukanye twiganjemo utwo mu ntara y’uburasirazuba hamaze igihe havugwa ikibazo cy’abaturage bata ingo zabo kubera ikibazo cy’inzara bakajya gushakisha imibereho mu bihugu by’abaturanyi birimo na Uganda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *