Abanyarwanda barenga 100 bari barahungiye urukingo muri RDC birukanwe

Sangiza iyi nkuru

Repubulika ya Demukarasi ya Congo (101) yirukanye Abanyarwanda 101 biganjemo abagore n’abana bari barahunze ikingira ry’icyorezo cya Covid-19 bavuga ko rikorwa ku ngufu mu Rwanda.

Aba Banyarwanda bagiye ku kirwa cya Idjwi muri RDC kiri mu kiyaga cya Kivu mu matsinda mato mato mu bihe bitandukanye, bagera kuri uyu mubare wemezwa n’ubuyobozi bwaho.

Umuyobozi wa Teritwari ya Idjwi, Karongo Kalaja yari yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa ati: “Tumaze kwandika abantu 101.” Gusa ngo ntiyari yakamenye igituma bahunga.

Bivugwa ko ubwo abahagarariye u Rwanda na RDC bagiranye ibiganiro birebana n’ihunga ry’aba Banyarwanda n’uburyo bagarurwa mu gihugu cyabo.

Ni nako kandi ubuyobozi bwo muri RDC bwabaganirije, bubasaba gutaha ariko Roger Ntambuka uyoboye agace ka Ntambuka kari kuri iki kirwa yabwiye ibi biro ntaramakuru ko batashakaga gutaha.

Gusa Ntambuka yavuze ko byarangiye bafashe icyemezo cyo kubirukana, cyashyizwe mu bikorwa mu gitondo cy’uyu wa 13 Mutarama 2022, cyane ko banagezeyo mu buryo budakurikije amategeko.

Yagize ati: “Abanyarwanda bose bari bitemewe n’amategeko ku kirwa boherejwe mu gihugu cyabo mu gitondo cy’uyu wa Kane.”

Aba Banyarwanda bagarutse mu Rwanda batwawe mu bwato bunini, bikavugwa ko Leta yabishyuriye amafaranga y’uru rugendo.

Biyongereye ku bandi 21 bari barahungiye mu Burundi nabo bagaruwe, hamwe n’abagerageje guhungira muri Uganda ariko ntibyabakundira. Hafi ya bose bavuga ko imyemerere n’imyizerere yabo mu by’iyobokamana itabemerera kwikingiza iki cyorezo, bamwe ngo uru rukingo ni urwa Anti-Kristo.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Abanyarwanda barenga 100 bari barahungiye urukingo muri RDC birukanwe
    Eeeh,

    Birakomeye pee. Dore inkoni, guhigwa, gufatwa kungufu, gufungwa, kwirukanywa mungo zabo, no gutotezwa ninzego zibanze ngo zese imihigo mu gukingira nibyo nyirabayazana yabahunze nabagihunga.

  2. Abanyarwanda barenga 100 bari barahungiye urukingo muri RDC birukanwe
    Eeeh,

    Birakomeye pee. Dore inkoni, guhigwa, gufatwa kungufu, gufungwa, kwirukanywa mungo zabo, no gutotezwa ninzego zibanze ngo zese imihigo mu gukingira nibyo nyirabayazana yabahunze nabagihunga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *