Abanyarwanda bari bafungiwe muri Uganda bazakorerwa ibizamini by’ubuzima

Sangiza iyi nkuru

Abanyarwanda icyenda baherutse kurekurwa na Uganda ngo bazakorerwa ibizamini by’ubuzima ngo hamenyekane uko bihagaze.

Kuwa 8 Mutarama 2020, Uganda ni bwo yarekuye aba Banyarwanda barimo: Rene Rutagungira, Etienne Nsanzabahizi, Nelson Mugabe, Emmanuel Rwamucyo, Claude Iyakaremye, Augustine Rutayisire, Herman Nzeyimana, Adrien Munyangabe na Gilbert Urayeneza.

Aba bose bari bafungiwe muri Uganda bashinjwa gutunga imbunda binyuranye n’amategeko n’ubutasi. Ni ibyaha batahwemye guhakana ndetse na Leta yabo ivuga ko barengana.

Uganda yo si ko ibibona, ikavuga ko barekuwe ku bw’umutima mwiza. https://bwiza.com/?Abanyarwanda-barekuwe-si-uko-bari-abere-Minisitiri-Kutesa

Ubwo bageraga ku Mupaka wa Gatuna, uhuza u Rwanda na Uganda mu Karere ka Gicumbi, saa sita z’ijoro kuri uyu wa 9 Mutarama bavuze ko bari bamaze igihe bafunzwe ndetse bagahuriza ku mabi bakorewe ubwo bari muri gereza.

Umwe muri bo avuga ko yari ” Amaze igihe afunzwe kandi ko ibyumweru bibiri ari byo byonyine yari amaze abona izuba, ngo ubundi baramuteruraga kubera inkoni yakubiswe.”

Radiyo y’igihugu itangaza ko aba bagabo ” bazakorerwa ibizamini ngo hasuzumwe uko ubuzima bwabo buhagaze.”

Ibi nanone byagarutsweho na Minisiteri y’ Ubuzima (MINISANTE) ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter aho yavuze ko aba Banyarwanda bazakorerwa ibizamini by’ubuzima.

Bamwe mu Banyarwanda bagiye bafatirwa muri Uganda bakorewe iyicarubozo ku buryo bamwe muri bo basigiwe ubumuga.

Uretse abo, hari n’umwe bizwi ko yapfuye bitewe n’ingaruka z’inkoni yakubitiwe muri gereza zo muri Uganda.

Hari n’abavuga ko bafatwaga bagaterwa inshinge batamenye ubwoko bwazo, ingingo yatumaga bagira impungenge z’uko ubuzima bwabo buhagaze.

Aba ni bo Banyarwanda bafunguwe bwa mbere ku mugararagaro na Uganda mu rwego rwo kubahiriza amasezerano ya Luanda. U Rwanda rwifuza ko n’abandi benshi bagifunzwe mu buryo butemewe n’amategeko barekurwa.

Aba Banyarwanda barekuwe bahuriza ku gushima Leta y’u Rwanda yakomeje kubakurikirana kuva bafungwa, kugeza bafunguwe. Byagaragara ko basa neza ariko nta byinshi bafite byo gutangaza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *