Abanyarwanda batuye mu duce tune twa Kampala bashobora kwibasirwa

Sangiza iyi nkuru

Abanyarwanda batuye muri bimwe mu bice byo mu murwa mukuru wa Uganda, Kampala bashobora kwibasirwa bakekwaho kuba intasi z’u Rwanda.

Abashobora kwibasirwa cyane ni abatuye mu duce twa Kansanga, Kabalagala, Gabba na Makindye nk’uko kimwe mu bitangazamakuru cyahatunze agatoki.

By’umwihariko abatuye Makindye, agace karimo ikigo cya gisirikare ngo baba bagamije kuneka abasirikare no kubagusha mu bishuko bikozwe n’ab’igitsinagore.

Urubuga rwa You Tube, Discover Uganda ruvuga ko ngo ” Abanyarwanda bari muri utu duce ari intasi z’u Rwanda kandi ngo zatojwe neza.”

Mu Luganda bati ” Batendeke nyo mu bwa mbegga ddala” ari byo kuvuga ngo baratojwe mu bijyanye n’ubutasi.”

Ibi byatangiye kuvugwa no ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’aho abanyeshuri bane b’Abanyarwanda bigaga muri Kaminuza ya Kampala International University bafashwe mu minsi mike ishize. Kugeza ubu ntiharatangazwa icyaha bakekwaho uretse ko ngo bafatanwe indangamuntu za Uganda kandi ari Abanyarwanda.

Biravugwa ko umwe muri bo Kajaala Living ari mu bacaga amafaranga Abanyarwanda bashakaga indangamuntu za Uganda.

Abandi bashobora kwibasirwa ni baba barasabye guhabwa indangamuntu za Uganda bavuga ko bavuka ahitwa Kiyanja Parish (omuluka) wavuga ko ari Akagari, muri Rushenyi ( esazza) wavuga ko ari umurenge mu Karere ka Ntungamo, mu majyepfo ya Uganda.

Discover Uganda ivuga ko abenshi mu basabye guhabwa izi ndangamuntu babwiwe na Kajaara Living gutanga imyirondoro ko bavuga mu gace kavugwa haruguru kandi ngo atariho bavuka. Ntaho kajaala ahabwa umwanya ngo avuge ku byo ashinjwa.

Hagendewe ku bivugwa n’ibi kitangazamakuru ndetse n’uko Abanya-Uganda bamwe basigaye baradukiriye Abanyarwanda babakubita, babambura kandi barabakoreye, abatuye muri utu duce twa Kampala bashobora kugirirwa nabi n’abaturage cyangwa se inzego z’umutekano.

Bimaze kumenyerwa ko Abanyarwanda benshi bafatiwe muri Uganda bagiye bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda ibintu bagiye bahakana bivuye inyuma.

Nyamara ntacyo byatanze, baratotejwe, bamburwa utwabo,barafungwa ndetse bamwe ntibagezwa imbere y’ubutabera ngo biregure ku byo bashinjwa cyane ko na n’ubu ku ruhande rw’u Rwanda Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe EAC, Amb. Olivier Nduhungirehe kuwa 9 Ukuboza yabwiye Bwiza.com ko atazi niba Kajaala yaba ari mu barekuwe.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Patrick Mugoya we ubwo yavugaga ku iri fatwa ry’Abanyarwanda, yavuze ko nta muturage wafashwe nta cyaha na kimwe ashinjwa. Yavuze ko benshi mu bafashwe bafite aho bahuriye n’ibirego byo guhungabanya umutekano ndetse n’ibindi byaha.

Minisitiri y’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa Kahamba we yavuze ko nta kibazo kiri ku munyarwanda wubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga abandi bantu bose baba muri Uganda.

N’ubwo bimeze bityo, ku ba ibitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko kuba Abanyarwanda batuye muri utu duce, n’abatse indangamuntu bavuka Ntungamo bashobora kwibasirwa.

Ku bw’ibyo rero, abavugwa muri izi ngingo ebyiri zavuzwe haruguru barasabwa kwitwararika birinda kugaragara mu bikorwa birimo nko kuzerera, urugomo, ubusinzi, uburaya n’ibindi byatuma inzego z’umutekano cyangwa abaturage buririraho ku bivugwa bakabibasira.

Ubuyobozi bw’u Rwanda ntibwahwemye kugira inama Abanyarwanda kuba baretse kujya muri Uganda kuko umutekano wabo utizewe.

Ni mu gihe ibihugu byombi bikiri mu nzira yo gukemura ibibazo by’umubano mubi uri hagati y’ibihugu byombi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *