Abanyarwanda n’Abagande turi umuryango_Eddy Kenzo uri i Kigali

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Edrisah Musuuza uzwi mu muziki wa Uganda nka Eddy Kenzo, yagaragaje ko Abanyarwanda n’Abagande ari umuryango umwe, ashimangira ko yishimiye kugaruka mu Rwanda.

Uyu muhanzi uri mu bayoboye umuziki wa Uganda ari i Kigali aho yaje muri gahunda yo gukorana indirimbo n’umuhanzi Bruce Melodie.

Uyu muririmbyi na we uri mu bayoboye muzika nyarwanda ni we wagiye kumwakira ku kibuga cy’indege i Kanombe.

Eddy Kenzo yabwiye itangazamakuru ko yishimiye kugaruka mu Rwanda kuko asanzwe ahafata nko “mu rugo”, ibirenze ibyo akaba anakunda u Rwanda.

Yashimiye mugenzi we Bruce Melodie bagiye gukorana indirimbo, avuga ko amufata nk’umuvandimwe we.

Eddy Kenzo wakunzwe mu ndirimbo nka ‘Sitya loss’, ‘Stamina’, ‘Mariya Roza’,…ari mu Rwanda nyuma y’igihe gito igihugu cye n’u Rwanda bitangiye urugendo rwo kuzahura umubano wabyo wari umaze imyaka itatu warazambye.

Uyu muhanzi yavuze ko nta mpamvu y’uko ibi bihugu by’ibituranyi bishwana, kuko abaturage babyo ari abavandimwe.

Ati: “Abagande n’Abanyarwanda turi nk’umuryango umwe. Ndagenzwa no guhuza imico y’Ibihugu duhereye ku muziki.”

Eddy Kenzo azamara iminsi itatu ari muri uyu mushinga wo gukorana indirimbo na Bruce Melodie.

Yavuze ko yiteze byinshi kuri iyi ndirimo, ku buryo yizeye ko izakundwa haba mu Rwanda, muri Uganda ndetse no mu karere kose.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *