Abanyarwandakazi 8 bakekwaho gukorera uburaya muri Uganda mu maboko ya polisi

Sangiza iyi nkuru

Igipolisi cyo muri Kabale ho muri Uganda cyataye muri yombi abakobwa bagera ku munani (8) b’Abanyarwandakazi basanzwe baba muri iki gihugu nta byangombwa bafite.

Umuvugizi w’igipolisi muri Kigezi, Elly Matte, yavuze ko aba bakobwa bakekwaho gukora umwuga w’uburaya bafatiwe mu mahoteri atandukanye yo mu mujyi wa Kabale mu mukwabu wari ugamije gufata abanyabyaha.

Matte yakomeje avuga ko uyu mukwabu wa polisi wakozwe kubera ubwiyongere bw’ubujura mu mahoteri no mu ngo muri Kabale, ngo bukorwa n’abakora uburaya ngo bahita bambuka bakajya mu Rwanda.

Yongeyeho ko abafashwe basanzwe nta byangombwa bafite, mu gihe u Rwanda nk’igihugu kigize EAC abaturage bacyo bemerewe kwambuka muri Uganda bakoresheje indangamuntu gusa.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Uyu muvugizi w’igipolisi yakomeje avuga ko umukwabu nk’uyu uzakomeza kugeza ubwo aba bakora umwuga w’u buraya bazacika kandi ko abazafatwa binjiye muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko bazasubizwa mu Rwanda.

Bivugwa ko aba bakora uburaya rimwe na rimwe baha imiti abakiriya babo nyuma bakabiba ibintu by’agaciro bafite birimo amafaranga na za mudasobwa bagahita bacikira mu Rwanda.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *