Nyuma y’umwanzuro Guverinoma y’u Rwanda yafashe wo gucyura abanyeshuri guhera ku Cyumweru mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, bamwe mu banyeshuri b’Abarundi bigaga mu Rwanda bo bahisemo kudasubira iwabo batinya gushyirwa mu kato.
U Burundi bwafashe umwanzuro wo gufunga umupaka ubahuza n’u Rwanda nyuma yo kumva ko mu Rwanda hagaragaye umurwayi ufite virusi ya Covid-19 ndetse bunashyiraho ingamba zo kutemerera Abarundi kwinjira mu Rwanda no gushyira mu kato k’ibyumweru bibiri abagenzi bose baturutse mu Rwanda.
Bamwe mu banyeshuri bigaga mu Rwanda ku Cyumweru ubwo hacyurwaga abo ku bigo byo mu Ntara y’Amajyepfo babashije gutaha ariko abandi barara mu Rwanda. Nyuma yo kumva iby’ifungwa ry’umupaka no gushyira mu kato abinjira mu Burundi baturutse mu Rwanda,abanyeshuri 11 bahisemo kudasubira iwabo batinya ako kato k’ibyumweru bibiri.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyingiro, Irene Claudette yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda idashobora guhatira aba banyeshuri gutahira mu kato nyuma y’umwanzuro igihugu cyabo cyafashe.
Uyu muyobozi ati” Ni amahitamo yabo.Twe ntitwahatira abana gutahira mu kato. Ubu dufite 11 kandi buri wese wumva atifuza kuva mu gihugu cyacu tugomba gutuma yumva aguwe neza.”
Amakuru avuga ko nyuma y’ifungwa ry’umupaka abantu bagera kuri 300 baturutse mu Rwanda bapakiwe mu modoka za gisirikare bajyanwa mu Ntara ya Ngozi ahazwi nka Paramedical, bashyirwa mu kato k’ibyumweru bibiri hirindwa kwinjiza iyi virusi mu gihugu.
Bivugwa ko aba bashyizwe mu kato babayeho ubuzima butaboroheye ngo kuko badafite ibikoresho bihagije ndetse ibyo kurya n’amazi na byo biracyari ingorabahizi.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere u Rwanda rwaraye rutangaje ko abarwayi ba Coronavurus bamaze kugera kuri 7 ni mu gihe u Burundi nta murwayi w’iyi virusi urahumvikana.


