Abanyeshuri guhera mu bo mu mashuri abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyi ngiro; bagiye kujya birukanwa burundu mu gihe bagaragayeho imyitwarire mibi.
Ingingo yo kwirukana abanyeshuri b’imyitwarire idahwitse igaragara mu Igazeti ya Leta n° Idasanzwe, yo ku wa 20 Ukwakira 2021.
Ingingo ya 29 y’iyi gazeti ivuga ko “Umunyeshuri wo mu ishuri ribanza, iryisumbuye cyangwa iry’imyuga n’ubumenyingiro ashobora kwirukanwa ku kigo cy’ishuri kubera imyitwarire mibi byemejwe n’akanama k’ishuri gashinzwe kwimura, gusibiza no kwirukana.”
Aka kanama ku mashuri abanza kazajya kaba kagizwe n’Umuyobozi w’ishuri, ari na we uzajya aba ari Perezida wako. Kazajya kaba kagizwe kandi n’ abarimu bose bigisha ku ishuri; ariko bakaba bagomba kwitoramo Visi Perezida n’Umwanditsi.
Ku mashuri yisumbuye y’inyigisho rusange mbonezamwuga n’iz’imyuga n’ubumenyingiro, abagize kariya kanama hiyongeraho umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo, ari na we Visi Perezida n’umuyobozi wungirije ushinzwe imyitwarire, ari na we mwanditsi.
Usibye kwirukana abanyeshuri b’imyitwarire mibi, akanama k’ishuri gashinzwe kwimura, gusibiza no kwirukana ni na ko kazaba gafite inshingano zo gusibiza abanyeshuri bazajya bananirwa gutsinda isuzumabumenyi hagendewe ku bipimo ngenderwaho.
Icyemezo cyo kwirukana abanyeshuri b’imyitwarire mibi cyahawe umugisha mu gihe hirya no hino mu mashuri yo mu gihugu hagenda humvikana inkuru z’abanyeshuri bigira ba ruharwa, kugeza ubwo bahohotera n’abarezi babo.
Urugero ni mu kigo cy’Ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya ESECOM Rugano mu karere ka Ngororero, ahumvikanye inkuru y’abanyeshuri batandatu bafunzwe nyuma yo gukora igisa n’imyigaragambyo bakangiza ibikorwa remezo bitandukanye bya ririya shuri.
Byari nyuma y’uko bari bamaze gukora ibizamini bya Leta ku wa 29 Nyakanga.
Muri Nyakanga kandi ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amafoto agaragaza abanyeshuri batwika amakaye bigiragamo ndetse n’abacagaguye impuzankano z’ishuri.
Mu mashuri yamenyekanye bimwe muri ibyo byebereyemo harimo ayo mu Karere ka Rusizi ari yo Giheke TVET School na Friends School of Kamembe.
Muri Gashyantare uyu mwaka abanyeshuri bigaga mu ishuri rya Gakoni Adventist School mu karere ka Gatsibo na bo bakoze igisa n’imyigaragambyo, birangira iri shuri rifunzwe na Minisiteri y’Uburezi.
Mu mashuri atandukanye mu mujyi wa Kigali na ho hagiye humvikana abanyeshuri bagaragaje imyitwarire mibi, irimo no gukubita abarezi babo.

36 Responses
Gen Jean Bosco Kazura ari muri Uganda
Nukuri ukwitegeka ndabona ntako dufite nka afurica aho usanga umuntu ashashura sente nyinshi agura ururimi kumara emwaka 23 ariko ugasanga ntakyo yasho bora kwikorera

Abanyeshuri b’imyitwarire mibi kuva mu mashuri abanza bagiye kujya birukanwa
Izi ngamba ni zo Chine. Bizatuma na banwe mu babyeyi bite mu burere bw’abana babo dore ko wagirango hari bamwe mu babyeyi bigaraga ba “ntibindeba” cg “terera iyo”

Eric mwiriwe neza!, ibintu wanditse birashoboka ko hari igitekerezo cyiza wari ufite, ariko nticyumvikana kubera imyandikire yawe.
kosora.

Nibyo rwose Leta nikaze
Ingamba kugirango uburezi
Bugire Ireme!
Nababyeyi bishyireho Akabo!

Rwose Ibi ndabishimye cyane. Ariko nk, umubyeyi n, umurezi ndumva Ari ngombwako mwagena amategeko n, ibihano bizakoreshwa mumashuli kugirango hazabaho abahohoterwa. Urugero ikigo kimwe gishibora gufatana umunyeshuli Telefone kikamuhanisha kuyimubikira kugeza umwaka urangiye mugihe mukindi baturanyeho bahita bamwirukana naho ibindi bigatumaho umubyeyi akaza bakamwihanangiriza bakayimuha…

Ikigaragara ni uko izi ngamba ari zo zari zarabuze ngo abanyeshuri bahanirwe amakosa na bo kwiga basa n’ababihinduye aho bigomekera. Babyeyi umwana unaniranye ku ishuri nta n’icyo akumarira mu rugo.
Abarezi bari bashize pe!

Iyi nkuru ni nziza pe!!!!abanyeshuri bari bamaze kuba nkaho aribo barimu, gusa bishyirwe mu bikorwa kdi biri serieux

Iyi nkuru ni nziza nta n’utayishima. Gusa nyine ibi bisaba ubufatanye. Si iby’iyo team yo ku ishuri gusa. Uruhare rw’ababyeyi narwo ni ngombwa. Twizere ko n’AKANYAFU kari mu nzira kagaruka.

Alleluiaaa! Uburezi burazutse rero. Ndabishimye cyane rwose.

Nibyo koko , UBUREZI BUTITA KU BURERE NTACYO BWAZATUGEZAHO. Uburere nibwo bugaragaza imyitwarire myiza. Dufatanyuje rero nk’inkingi eshatu cyangwa amashyiga atatu: ABAREZI, ABABYEYI N’UBUYOBOZI tuzubaka umunyeshuli dushaka mu myaka iri imbere. Naho ubundi byari bitangiye kudogera. Gusa nta rirarenga kuko ubuyobozi bwiza dufite ntibwakwemera ko imbaraga zijya mu burezi zapfa ubusa.

Rwose iriya myitwarire idahwitse igomba gucika.

Njye ndahamya ko nabashyiraho amategeko yokudakora kubana abana babo biga mubigo bifite amategeko akakaye,
Ngo uburinganire ababushyiraho ubwo buringanire bo babugira kubera nubushobozi babunganya nabagabo babo bava mukazi bahurira douche no kumeza abakora imirimo yose barahari najye bafata ibyemezo bafatiye kumuryango nyarwanda wo hasi.

Bebe ibyo uvuze nukuri bafatire kumuryango wo hasi

Uziko kuva 1959 ubu mu 2021 aribwo ishuri rizutse?ba Bagosora bize ar’ibyihebe byanga abatutsi bikabagirira nabi kw’ishuri nyamara ntibyabujije ko biba ibitegetsi bigakora Jenoside.mwirukane ibyihebe mureke kubyorora n’iyo byaba bivuka kwa nde

Ariko ubundi mbaze, amanota ya CONDUITE(Imyitwarire) ntakibaho? Jye nta bana bakiga mfite. Kuko ubundi aya manota yari akomeye cyane. Iyo wagiraga ECHEC muri conduite wahitaga utaha. Nta na dĂ©libĂ©ration yashobokaga. Waratahaga kwa SO na NYOKO, kugirango uzabone reclassement ahandi nabwo ntibikunde kubera ayo manota mabi wagize. Yes, kuko na muyobozi w’ikigo wa kwifuza kwakira umwana wananiranye . Kuko yabaga avuga ati utaza kunyanduriza abanyeshuri banjye. GUSA ibi ndabishyigikiye, ariko bazashyiremo no kwihanangirizwa bijyanye no gutumwa ababyeyi. Impamvu ni uko hari udukosa duto umwana ashobora gukora , (kuvuga muri dortoir cg muri Ă©tude , gukerererwa muri Ă©tude, refectoire, mu misa) etc… Ugasanga amanota ashizeho bikamuviramo kwirukanwa. AMAKOSA umunyeshuri akora bikamuviramo kwirukanwa amenyekane, kandi ajye amenyeshwa ababyeyi muri za BABYEYI bohererezwa.

Ubu se umunyeshuri wiga muri 12 years ko mbona azana phone ku ishuri ugasanga barafotorana mu Madhuri muri Kigali uzasuzume mu nzira umwana aba afite headphones ,hari ibigo bifite boarding ayifatanwa akirukanea ariko uwa 12 years urayimufatana akagusarana akenda kugukubita ,gukura mu bana ko bagomba kwimuka batatsinze buzabagora ,ikindi leta iazgabanye igitutu ishyira ku barimu bababaza ngo kuki umwana atsindwa Kandi waramuhaye notes, homework, exercises nyuma yatsindwa ngo ntukora Kandi imvune Ari zose

Nibyiza cyane! promotion automatique niveho rwose. umunyeshuri yimurwe hakurikijwe ko yatsinze amasomo yagenwe,asibizwe nabyo kuko atatsinze amasomo asabwa ndetse yirukanwe niba yatsinzwe cyane. nyuma uwirukanwe azajya ashaka ahandi yiga kuburyo atakongera kujenjeka.tubashimiye uwo mwanzuro wafashwe.