Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko hari abanyeshuri bagera kuri 60,642 bagomba gusibira bagasubiramo amasomo, nyuma yo gutsindwa ibizamini bya Leta mu mwaka w’amashuri wa 2020/2021.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 04 Ukwakira ni bwo iyi Minisiteri yatangaje amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta, barimo abakoze ibisoza amashuri abanza ndetse n’abakoze asoza Icyiciro Rusange cy’ayisumbuye.
Ni ibizamini byakozwe muri Nyakanga uyu mwaka, gusa byakabaye byarakozwe mu Ugushyingo 2020 biba ngombwa ko bisubikwa kubera icyorezo cya COVID-19 cyari kimeze nabi mu gihugu.
Abanyeshuri 251,906 barimo abakobwa 136,830 n’abahungu 115,076 ni bo bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza; babitsinda ku kigero cya 82.5%.
Abakoze Ibizamini bisoza Icyiciro Rusange cy’amashuri yisumbuye ni 121,626; barimo abakobwa 66,240 n’abahungu 55,386.
Mu banyeshuri bose bakoze ibizamini bya Leta barimo abagera ku 60,642 batabashije kubona amanota (bari unclassified) barimo 44,176 bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza ndetse n’abagera kuri 16,466 bakoze ibisoza Icyiciro Rusange.
Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko aba banyeshuri bagomba gusibira bagafashwa gusubiramo amasomo kugira ngo bazabashe kubona amanota abajyana mu cyiciro gikurira imyaka barimo babikwiye, ibitandukanye n’ibyari bimenyerewe aho abanyeshuri bashoboraga gukomeza mu byiciro bikurikira nyamara baratsinzwe ibizamini bya Leta.
Umwanzuro wo “Guhagarika umuco wo kwimura abanyeshuri batatsinze (automatic promotion)” wafashwe muri Gashyantare umwaka ushize, mu mwiherero wa 17 w’Abayobozi wabaye kuva ku itariki ya 16 kugeza ku ya 19 Gashyantare 2020, mu Kigo cy’Ingabo z’Igihugu gitanga amasomo ya Gisirikare kiri i Gabiro, mu Karere ka Gatsibo.
Iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kwimakaza ireme ry’uburezi rimaze igihe ryarabaye ingorabahizi.
Biteganyijwe ko abanyeshuri bazajya mu mwaka wa mbere n’uwa kane y’amashuri yisumbuye bazatangira ku wa 18 Ukwakira, icyumweru kimwe nyuma ya bagenzi babo.


