Abanyeshuri baturutse muri Sudani basabwe kwiga Ikinyarwanda n’umuco nyarwanda

Sangiza iyi nkuru

Abanyeshuri barenga 160 baje kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’ubuvuzi, baturutse muri Sudani, bahawe umukoro wo kwiga ururimi rw’Ikinyarwanda n’umuco nyarwanda kugira ngo bashobore guhuza neza n’Abanyarwanda babakiriye.

Aba banyeshuri bageze mu Rwanda mu cyumweru gishize, bakirwa muri kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’ubuvuzi riherereye mu murenge wa Remera, akarere ka Gasabo.

Umuyobozi wungirije muri kaminuza y’ubuvuzi ya UMST yohereje aba banyeshuri, Dr Suzan Homeida, mu kiganiro na VOA, yashimiye Leta y’u Rwanda kuba yarabahaye aya mahirwe akomeye mu gihe mu gihugu cyabo hari kuba intambara.

Dr Homeida yaboneyeho gusaba aba banyeshuri kwiga imibereho y’Abanyarwanda. Ati: “Ubutumwa naha abanyeshuri ni uko aya ari amahirwe akomeye. Bagomba gukora cyane. Bagomba kwiga umuco nyarwanda, bakarya ibiryo byaho, bakavuga ururimi rwaho. Bagomba kuba bamwe muri bo kugira ngo bamenye byinshi.”

Uyu muyobozi yavuze ko mu gihe aba banyeshuri bazaba bararangije amasomo, intambara yararangiye muri Sudani, bazasubirayo, bajye kubaka igihugu cyabo. Bivugwa kandi ko ubufatanye bwa UMST na UR buzakomeza mu rwego rwo guteza imbere urwego rw’ubuvuzi ku mpande zombi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *