Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yakomoje ku mpungenge bamwe mu banyura mu mujyi wa Musanze bamaze igihe bafite, ababwira ibyo bakwiye gukora kugira ngo badafatwa n’isaha ya saa moya.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere tariki ya 14 Ukuboza 2020, yanzuye ko ingendo mu karere ka Musanze zibujijwe guhera saa moya z’umugoroba, nk’imwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Impamvu ni uko aka karere kari mu dukomeje kugaragaramo ubwiyongere bukabije bw’imibare y’abanduye kiriya cyorezo.
Mu kiganiro cyahuje kuri uyu wa Gatatu itangazamakuru n’inzego zinyuranye nka Minisiteri y’Ubuzima, iy’Ubutegetsi bw’Igihugu, iya Siporo, iy’Ubucuruzi n’inganda na Polisi y’Igihugu; Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yasobanuye ko ubushakashatsi bwa MINISANTE bwerekana ko COVID-19 muri Musanze iri ku kigero cya 13%.
Akarere ka Musanze kagishyirirwaho ziriya ngamba, hari bamwe batangiye kwibaza uko bazabyitwaramo mu gihe berekeza mu tundi turere two isaha ntarengwa yo gutaha itari saa moya, kandi bagomba kunyura mu karere ka Musanze.
Minisitiri Shyaka yasobanuye ko abafite ziriya mpungenge bakwiye gushaka indi nzira bakwiye kunyuramo itanyura muri Musanze, mu rwego rwo kwirinda ko saa moya yabagereraho.
Yagize ati: “N’abadukurikiye babyumve hari ibisubizo bibiri; hari uburyo bubiri. Niba uva i Rubavu ushaka kujya i Kigali aho kugira ngo ugongane na saa moya ya Musanze, ushobora no kwinyurira Ngororero ukaza Muhanga ugakomeza kugenda.”
Minisitiri Shyaka yunzemo ko mu gihe hari uwifuza guca mu mujyi wa Musanze, Polisi y’Igihugu izajya imuherekeza kugeza igihe asohokeye muri kariya karere.
Ati: “Hari aho Musanze itangirira n’aho irangirira, hagati aho Polisi y’Igihugu iraguherekeza, ariko ntabwo ari byo dushyize imbere ngo nyamuneka mubikorere icyo.”
Minisitiri Shyaka yavuze ko kuba isaha y’umukwabu ari saa tatu bitavuze ko ari itegeko ko izo saha zigera buri wese akiri hanze, ngo kuko bibaye byiza ab’inkwakuzi bajya banagera mu rugo saa moya.


