Abapasitoro 11 bo mu ntara y’Uburengerazuba mu turere twa Rusizi na Nyamasheke bahagaritse akazi kabo k’ubupasiteri bavuga ko bahunze Umuvugizi wungirije w’itorero ADEPR Tom Rwagasana. Aba bapasitoro bavuga ko Tom Rwagasana abatoteza.
Ikinyamakuru Ingenzi dukesha aya makuru kivuga ko aba bapasitoro kugira ngo batoroke ahanini hadutse amakuru avuga ko umuvugizi w’itorero ashaka kwifashisha abakirisitu kugira ngo bamwishyurira ideni afite.
Andi makuru yageze kuri Bwiza.com yavugaga ko aba bapasiteri bari baravuze ko batazatanga imisanzu basabwa na Past Tom Rwagasana kuko icyo ijya gukoreshwa kidasobanutse bagakeka ko amafaranga yabo yaba anyerezwa.

Nyuma y’aho bafatiye icyemezo ngo batangiye kubwirwa n’abantu batandukanye bavugaga ko Past Tom Rwagasana azabagirira nabi.
Ngo ibi byatumye aba bapasitoro bafata icyemezo cyo kuva muri iri torero bakigira mu rindi. Amakuru ava mu turere twa Rusizi na Nyamasheke aho aba bapasitoro bakoreraga umurimo w’Imana aravuga ko aba bapasitoro batahagaritse umurimo w’Imana burundu ahubwo ko bahinduye idini basengeramo bajya gushakishiriza ahandi.
Abapasiteri bavuye mu karere ka Nyamasheke ni :Bzimingu Innocent,Kabayiza Eduard,Twagirayezu Jean Baptiste,Nzamwita Cassien,Nsabimana Anicet,Ntamarerero.
Si muri Nyamasheke gusa habonetse abapasitoro baretse umurimo w’Imana mu itorero ADEPR kuko no muri Rusizi habonetse abandi. Muri Rusizi abagiye ni Ngendahimana Simon Pierre,Nsekanabo Etienne,Murenzi Janvier, Mzimpaka Joseph.
Bwiza.com yagerageje kuvugana na Pasteur Tom Rwagasana kuri iki kibazo dore ko ariwe ushyirwa mu majwi n’aba bapasiteri ntabyashoboka kuko Past Tom Rwagasana atitabaga telefoni ye igendanwa.
Gusa, Bwiza.com iracyakurikirana mu buryo burambuye iby’iyegura ry’aba bapasiteri n’impamvu nyakuri ituma habaho ubwumvikane buke hagati ya Pasteur Tom Rwagasana n’aba bapasiteri.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ubwanditsi


