biens-mal-acquis-le-fils-du-president-congolais-denis-sassou-nguesso-mis-en-examen.jpg

Abaperezida bo muri Afurika baba bari gutegurira abahungu babo kuzabasimbura

Sangiza iyi nkuru

Abakuru b’ibihugu bamwe bo muri bo muri Afurika bamaze n’igihe kirekire ku butegetsi baravugwaho kuba baba barimo no gutegurira abahungu babo kuzabakorera mu ngata igihe bazaba babuvuyeho ubutegetsi bukamera nk’ubwami buhererekanwa mu muryango nk’aba tugiye kugarukaho banuganuzwe mu nkuru ya BBC yo kuri uyu wa Mbere.

Perezida Denis Sassou-Nguesso wa Repubulika ya Congo, aherutse kugira umuhungu we Denis-Christel Minisitiri w’ubutwererane n’iterambere ry’ubufatanye bwa Leta n’abikorera, icyemezo cyateje urunturuntu mu itangazamakuru havugwa ko yaba arimo gutegurirwa kuzasimbura se.

biens-mal-acquis-le-fils-du-president-congolais-denis-sassou-nguesso-mis-en-examen.jpg
Denis-Christel Sassou Nguesso

Uyu watorewe indi manda muri Werurwe nyuma yo kuyobora igihugu imyaka igera kuri 36 ku butegetsi, ndetse wongeyeho iyi manda aherutse gutorerwa akazaba yujuje imyaka 41 ku butegetsi, nta kigaragaza uyu mugabo w’imyaka 77 azaba yashize inyota y’ubutegetsi.

Kubw’ibyo umuhungu we, Denis-Christel Sassou Nguesso naramuka amusimbuye bizaba bishimangiye imiyoborere isa nko kugarura ubutegetsi bwa cyami ikomeje gukwirakwira muri Afurika yo Hagati.

Nko mu gihugu cy’igituranyi cya Gabon, Perezida Ali Bongo Ondimba ni umuhungu wa Omar Bongo, wayoboye kuva mu 1969 kugeza mu 2009 (imyaka 40), mu gihe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila yayoboye imyaka 17 nyuma yo gusimbura se, Laurent- Désiré Kabila amaze kwicwa mu 2001.

jad20200821-conf-obiang-592x296-1598026722.jpg

Perezida wa Guinea Equatoriale, Teodoro Obiang Nguema, uri ku butegetsi kuva mu 1979 yahirika nyirarume, Francisco Macias Nguema, Perezida wa mbere wayoboye igihugu nyuma yo kubona ubwigenge, yagize umuhungu we, Teodoro Nguema Obiang Mangue, visi perezida, ateganya ko yazamusimbura.

general-des-corps-darmees-mahamat-idriss-deby-1200x675.jpg

Ibi ni nako byagenze muri Tchad mu kwezi gushize, aho nyuma y’urupfu rwa Perezida Idriss Deby nyuma yo kurasirwa ku rugamba, umuhungu we, Gen. Mahamat Deby yahise amusimbura.

Kuri ubu kandi muri Cameroun, haranugwanugwa ko Perezida Paul Biya, uri ku butegetsi kuva mu 1982, nawe ashobora gusimburwa n’umwe mu bahungu be, aho hatangijwe ubukangurambaga bwiswe “Muvoma y’abanyagihugu” bwatangiye kumenyekanisha ishusho ya Franck Biya, umuhungu wa Paul Biya kuri ubu ugeze mu myaka 88 ataragera no muri kimwe cya kabiri cya manda ye iheruka y’imyaka 7 izarangira muri 2025.

56948089_403.jpg

Amakuru aturuka mu bantu begereye Franck, wakunze kugaragara kure ya politiki, agakunda kuba mu rwego rw’abikorera ndetse akajya yirinda kugira uruhare mu masoko ya leta, aravuga ko ntaho ahuriye nubwo bukangurambaga bwatangiye kumukorerwa, ariko ntiyanabujije ababuteguye kubuhagarika cyangwa ngo ahakane ko yaba afite inzozi zo kuzasimbura se.

_93338998_gettyimages-534417268.jpg

Iyi nkuru ntabwo yasozwa itagarutse kuri Uganda, aho naho ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hakomeje kugaragazwa umuhungu wa Museveni, Gen. Muhoozi Kainerugaba nk’umukandida ufite ubushobozi wazasimbura se.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Abaperezida bo muri Afurika baba bari gutegurira abahungu babo kuzabasimbura
    Ikibazo kirihe niba bafite ubushobozi se ntagiteye isoni niba bakunda igihugu rwose mujye mureka kunegura ubusa

  2. Abaperezida bo muri Afurika baba bari gutegurira abahungu babo kuzabasimbura
    Ikibazo kirihe niba bafite ubushobozi se ntagiteye isoni niba bakunda igihugu rwose mujye mureka kunegura ubusa

  3. Abaperezida bo muri Afurika baba bari gutegurira abahungu babo kuzabasimbura
    Ikibazo kirihe niba bafite ubushobozi se ntagiteye isoni niba bakunda igihugu rwose mujye mureka kunegura ubusa

  4. Abaperezida bo muri Afurika baba bari gutegurira abahungu babo kuzabasimbura
    Ikibazo kirihe niba bafite ubushobozi se ntagiteye isoni niba bakunda igihugu rwose mujye mureka kunegura ubusa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *