Mu gihe bimenyerewe ko abapolisi aribo bagira uruhare rukomeye mu kugaragaza ikinyabupfura harimo n’imyambarire , mu Burusiya si ko bimeze kuko abapolisikazi nibo bambara impenure ngo barusheho gukurura abagabo.

Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu ku bufatanye na Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo, batangaje ko ubwiganze bw’abagore bambara impenure burushaho kwiyongera byagera ku bapolisikazi bikaba akarusho.
Ibi byatumye bihanangirizwa bikomeye, ndetse banabwirwa kutitwara nk’abaturage ngo bahuze imyenda y’akazi n’iy’abaturage basanzwe.
Minisitiri w’umutekano imbere mu gihugu, Sergei Gerasimov yagize ati” iyo uhuye n’abapolisikazi bambaye impuzankano, usanga ntaho batandukaniye n’imyambarire y’abakobwa bambara impenure bakirengagiza ko bari ku nshingano.”

Yakomeje akangurira abayobozi b’ibisata bitandukanye muri polisi ko baba maso bagahana bihanukiriye umupolisikazi wese ugaragaweho ko yambaye imyenda y’akazi migufi.
Mikhail Pashkin, umuyobozi mukuru muri polisi yavuze ko nta mpamvu abona abantu bashingiraho barwanya abapolisikazi bambara impenure yemeza ko abona nta kibazo biteye.

Yagize ati” birashoboka ko baba bifuza kubona abagabo bashyingiranwa bityo bakororoka”
Uretse Uburusiya bugaragaramo abapolisikazi bambara impenure, no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakunze kugaragara bakuramo imyenda y’akazi bakifata amafoto.
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


