Abarenga 300 bamaze guhitanwa n’umwuzure wibasiye Afurika y’Epfo

Sangiza iyi nkuru

Abantu barenga 300 ni bo bimaze kumenyekana ko bamaze gupfa, nyuma y’umwuzure ukomeye wibasiye intara ya KwaZulu-Natal yo muri Afurika y’Epfo.

Kuri ubu inzego z’ubuyobozi muri iki gihugu ziri gusaba ko hashyirwaho ibihe bidasanzwe, bitewe n’imvura imaze amezi menshi igwa ubutaruhuka mu bice bimwe na bimwe.

Abayobozi muri Afurika y’Epfo bavuga ko imvura yibasiye iki gihugu ari yo “nyinshi mbi yacyibasiye mu mateka yacyo.”

Kuri ubu inkangu zahejeje abantu benshi munsi y’inkuta z’amazu yabaguyeho, ndetse byitezwe ko imyuzure ishobora kwiyongera nk’uko ibinyamakuru byo muri kiriya gihugu bibitangaza.

Kuri ubu ibikorwa by’ubutabazi birakomeje hifashishijwe za kajugujugu, gusa bivugwa ko na byo byakomwe mu nkokora n’icyondo kinshi.

Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo mu ruzinduko aheruka kugirira mu mujyi wa Durban, yijeje abawutuye bashegeshwe n’iriya myuzure ubufasha.

Ni nyuma y’uko ibikorwa remezo bitandukanye byiganjemo imihanda byose byasenyutse.

Ubuyobozi buvuga ko inganda zatangaga amazi n’amashanyarazi na zo zatwawe n’amazi, ndetse muri kariya gace itumanaho na ryo ryavuyeho.

Kuri ubu ubuyobozi bw’Intara ya KwaZulu-Natal buvuga ko ibyangijwe bifite agaciro k’abarirwa muri za miliyari z’ama-rand (amafaranga akoreshwa muri Afurika y’Epfo).

Usibye ibikorwa by’ubutabazi bigikomeje, inzego z’ubuyobozi zikomeje no gushakisha ingona 12 zari zororewe mu majyaruguru ya Durban zaburiwe irengero nyuma yo gutwarwa n’imyuzure.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *