Abarengera abaguzi ntibumva ukuntu ibiciro bizamuka hari ibicuruzwa byabuze isoko

Sangiza iyi nkuru

Umuryango urengera uburenganzira bw’abaguzi (ADECOR) ntiwumva ukuntu ibiciro byazamutse ku isoko kandi hari aho ibicuruzwa byabuze isoko.

Ibi biravugwa mu gihe Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NSIR) igaragaza ko ibiciro by’ibiribwa, ibicanwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 3.5% muri Mutarama 2021.

Mu mijyi no mu byaro, abaturage bavuga ko byemezwa n’igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro cyakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare cyasohowe ku italiki 10 Gashyantare uyu mwaka, kigaragaza ko muri Mutarama uyu mwaka wa 2021 ibiciro mu mu mijyi byazamutseho 2,8% na ho mu byaro ibiciro bizamukaho 4% bagereranyije na Mutarama 2020.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango uharanira uburenganzira bw’abaguzi mu Rwanda, ADECOR, Ndizeye Damien, avuga ko mu Mujyi wa Kigali amata yabaye make nyamara aborozi mu byaro barabuze isoko.

Iyi raporo yashyizwe hanze na NISR igaragaza ko muri Mutarama 2021 ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 3,5% bagereranyije na Mutarama 2020, mu gihe mu kwezi k’Ukuboza 2020 ibiciro byari byazamutse ku kigereranyo cya 3,9% nk’uko iyi nkuru dukesha RBA ivuga.

Bimwe mu byatumye ibiciro bizamukaho 3,5% muri Mutarama uyu mwaka nk’uko raporo ibigaragaza, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 3,4%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi , gaz n’ibindi bicanwa byazamutseho 4,5%. Ibiciro by’amahoteli na resitora bizamukaho 4,7% hagati ya Mutarama 2021 na Mutarama 2020.

Muri iyi raporo ku kigereranyo cy’ihindagurika ry’ibiciro hagati ya Mutarama 2021 n’Ukuboza 2020, ibiciro byagabanutseho 0,8%. Iri gabanuka ahanini ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 2,4%.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Abarengera abaguzi ntibumva ukuntu ibiciro bizamuka hari ibicuruzwa byabuze isoko
    impanvu byabuze nuko uturere bitemewe kugenderana kandi gusaba uruhushya police ntirutanga baguha numéro y’a minagri ngo igusabire uruhushya wahamagara munagri bakakubuira ngo ohereza kuri émail kandi abantu benshi ntibagira émail

  2. Abarengera abaguzi ntibumva ukuntu ibiciro bizamuka hari ibicuruzwa byabuze isoko
    impanvu byabuze nuko uturere bitemewe kugenderana kandi gusaba uruhushya police ntirutanga baguha numéro y’a minagri ngo igusabire uruhushya wahamagara munagri bakakubuira ngo ohereza kuri émail kandi abantu benshi ntibagira émail

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *