Abarezi barasabwa kugaragaza uruhare rwabo mu kurwanya icuruzwa ry’abantu

Sangiza iyi nkuru

Polisi y’u Rwanda yahuguye Abarezi 251 bigisha mu bigo bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali no mu turere twa Bugesera , Rulindo, Rwamagana na Gakenke; ibaha ubumenyi mu  bijyanye n’uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya  icuruzwa ry’abantu, ihohotera rishingiye ku gitsina, ukwishora mu biyobyabwenge ku rubyiruko no gutwara inda ku bangavu.

Aya mahugurwa yabereye mu murenge wa Kigarama, mu karere ka Kicukiro ku matariki ya 7 n’iya 8 y’uku kwezi. Yateguwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe iyubahirizwa ry’Ihame ry’Uburinganire (Gender Monitoring Office (GMO)) rufatanyije na Arkidiyoseze (Archidiocese) ya Kigali.

Inzego zateguye aya mahugurwa zasabye Polisi y’u Rwanda guhugura aba barezi mu byerekeranye n’uruhare rwabo mu gukumira ibyaha. Ubu bumenyi bakaba barabuhawe n’ushinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu karere ka Kicukiro, Chief Inspector of Police (CIP) Seraphine Nyirandikubwimana.

CIP Nyirandikubwimana yasobanuye icyo Icuruzwa ry’abantu ari cyo; aha akaba yarababwiye ko ari ibikorwa bihindura umuntu igicuruzwa bijyanye no gushakisha cyangwa kwimurira umuntu ahandi mu gihugu cyangwa mu mahanga hakoreshejwe uburiganya, ibikangisho, imbaraga cyangwa agahato, ububasha ubikora aba amufiteho.

Avuga ko bikorwa akenshi hagamijwe kumwangiriza ubuzima cyangwa kumubyaza inyungu zitemewe akoreshwa mu biterasoni, mu buraya, mu bikorwa binyuranyije n’amategeko, mu bisa n’ubucakara, kumwica urubozo no kumukorera urugomo ndengakamere cyangwa kumukoresha imirimo yo mu rugo nk’umuja, hishingikirijwe intege nke umuntu afite zikomoka ku bibazo afitanye n’ubuyobozi, ku gutwita k’umugore wibana, indwara, ubumuga n’ibindi bibazo byatuma umuntu muzima akora icyo atatekereje.

Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 250 y’Itegeko Ngenga N° 01/2012/OL ryo ku wa 02/05/2012 rishyiraho Igitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Yongeyeho ko bifatwa kandi nko gucuruza abantu, kubashakamo inyungu hakoreshejwe kubagira abasabirizi ku gahato, kubabera ababyeyi batababyaye hakoreshejwe ikiguzi mu buryo butemewe n’amategeko, kubakoresha mu mashusho y’urukuzasoni, mu masiporo abangamiye ubuzima, kubashora mu ntambara, kubana na bo nk’umugore n’umugabo hagamijwe iyicarubozo n’icuruzwary’ingingo z’imibiri yabo nk’uko iyi ngingo ikomeza ivuga.

Yagize ati, “Abakora iki cyaha cy’icuruzwa ry’abantu babwira abantu; cyane cyane urubyiruko ko bazagira imibereho myiza mu bihugu bashaka kubajyanamo; bakabizeza ko nibagerayo bazahabwa imirimo myiza ibahemba umushahara munini; ariko iyo babagejejeyo babambura ibyangombwa byose; hanyuma bakabakoresha imirimo ivunanye nta gihembo; ubundi bakabashora mu bikorwa by’urukozasoni nk’ubusambanyi; ndetse bamwe muri bo barababaga bakabakuramo zimwe mu ngingo z’umubiri nk’impyiko bakazigurisha abazikeneye ku mpamvu zitandukanye.”

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *