Abanyarwanda babiri; Junior Nyirakarangwa na Fabien Ntirenganya bavuga ko Abanyarwanda batatu bari kumwe na bo muri Gereza ya Kiburara muri Uganda bayipfiriyemo. Nyirakarwangwa avuga yagiye muri Uganda mu 2018 agiye gushaka akazi ndetse ashakana n’umugabo, babyarana umwana umwe. Avuga ko yafashwe mu Gushyingo 2019 afungirwa muri gereza ya Kiburara aho yasanze abandi Banyarwanda 50. Yabwiye The New Times ko yashinjwe kuba muri Uganda mu buryo butemewe mu gihe ubwo yafatwaga yabwiwe ko “ari intasi y’u Rwanda” Ntirenganya avuga ko yageze muri Uganda mu 2010 aho yakoraga akazi k’uburobyi mu Kiyaga cya Victoria. Avuga ko yabanje gufungirwa muri Gereza ya Kisoro, Kabale nyuma akajyanwa Kiburara aho abandi Banyarwanda babiri bapfiriye. Ati: “Twakoreshejwe imirimo ivunanye. Muri Gereza ya Kiburara, gukubitwa byari bikabije. Byari biteye ubwoba ariko Imana yaraturinze turi bazima. Bagenzi bacu batatu bapfiriye muri gereza. Babashyize mu biringiti, babajyana ahantu tutazi.” Aba bombi bahuriza ku kuba barafashwe nabi muri Uganda baryozwa kuba Abanyarwanda. Muri gereza ngo bimwaga ibiryo cyangwa bagahabwa duke. Nyirakarangwa ati: “Abayobozi ba gereza batubwiye ko nta biryo by’Abanyarwanda bihari.” Mu ntangiriro z’umwaka wa 2019, Abanyarwanda bagiriwe inama yo kuba baretse kujya muri Uganda. Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’aho abatari bake bafashwe, bagafungwa, bagakorerwa iyicarubozo bashinjwa kuba intasi. Ni ibirego bo bahakana. Ibi biba mu gihe ibihugu byombi bibanye nabi kuva mu myaka isaga ibiri ishize ku mpamvu za politiki. U Rwanda rushinja Uganda gushyigikira abarurwanya, ibirego ihakana nayo ikarushinja ubutasi, gusa na rwo rurabihakana.


