Bwiza

Abarimu n'abanyeshuri muri Kaminuza ya Gisirikare y'u Rwanda bari mu rugendoshuri

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Kabiri, 17 Ugushyingo 2026 saa 07:17
Abarimu n'abanyeshuri muri Kaminuza ya Gisirikare y'u Rwanda bari mu rugendoshuri

Abanyeshuri bagize Icyiciro cya Mbere n’abarimu bo muri Kaminuza ya Gisirikare y’u Rwanda (National Defence College-R), uyu munsi batangiye urugendoshuri mu gihugu rugamije kubahuza n’abafata ibyemezo kuri politiki z’igihugu, no kubafasha gusobanukirwa mu buryo bufatika ibyihutirwa mu iterambere ry’u Rwanda, by’umwihariko ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y'Icyerekezo cya 2050, na Gahunda y'Imbaturabukungu y'Icyiciro cya Kabiri (NST2).

Bwiza News

Uru rugendo rwatangiye hasurwa Minisiteri y’Ingabo, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.

Prof. Patrick Osei Kifuor, Umuyobozi Mukuru ushinzwe amasomo, yavuze ko iki gikorwa giha abanyeshuri amahirwe yo kurushaho gusobanukirwa uburyo politiki z’igihugu zitegurwa n’uko zishyirwa mu bikorwa n'uruhare bigira mu iterambere ry’igihugu.

Bwiza News

Uru rugendo shuri ruzakomereza mu ntara no mu turere dutandukanye, aho abanyeshuri bazasura ibikorwa bitandukanye kugira ngo barebe uko politiki z’iterambere ry’igihugu zihindurwamo ibikorwa bifatika kandi bigashyirwa mu bikorwa hasi mu baturage.

Bwiza News

Bwiza News

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.