Banki y’Isi yahaye Leta y’u Burundi inkunga y’amadolari ya Amerika miliyoni 150 (arenga akoreshwa muri iki gihugu ‘Fbu’ miliyari 500), agenewe abatishoboye mu gihugu hose biganjemo abava mu buhungiro mu mahanga.
Minisitiri w’ikigega cya Leta y’u Burundi, Domitien Ndihokubwayo yashyikirijwe iyi nkunga n’uhagarariye Banki y’Isi muri iki gihugu, Véronique Kabongo.
Kabongo yavuze ko aya mafaranga azifashishwa muri gahunda yo guhanga imirimo ku buryo ababarizwa muri ibi byiciro bari mu miryango irenga 145 bo mu ntara zose z’igihugu uko ari 18 bazabona akazi nk’uko Radio Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ibivuga.
Yavuze ko abahunguka bategerejweho nka bamwe mu bagenewe inkunga kubera ko abenshi muri bo batishoboye; bityo mu gihe badafashijwe, bashobora guteza umutekano muke mu gihugu.
Kabongo yasoje asaba Ndihokubwayo ko hatazabaho icyenewabo mu gutoranya abazagenerwa iyi nkunga, na we amusezeranya ko izakoreshwa neza.


