Abashakashatsi b'urukingo rwa Virus itera SIDA bemeza ko ruzaboneka

Sangiza iyi nkuru

Abakora ubushakashatsi ku rukingo rwa Virus itera SIDA baravuga ko bafite icyizere ko ruzagera aho rukaboneka nubwo inzira ikiri ndende. Hagati aho ariko abaturage bavuga ko ruramutse rubonetse hari benshi rwaramira.

Aba bashakashatsi baturuka mu bihugu bitandukanye bibumbiye mu muryango mpuzamahanga ushinzwe gushaka urukingo rwa virus itera Sida (The International AIDS Vaccine Inititative, IAVI), bari mu nama y’iminsi 3 i Kigali.

Bavuga ko Virus itera SIDA ikiri ikibazo gihangayikishije isi, by’ umwihariko umugabane wa Afurika ufite 2/3 bya miliyoni zisaga 36 z’abayanduye ku isi. Mu Rwanda abanduye iyi virusi bagera kuri 3%.

Dr Etienne Karita umwe mu banyarwanda bakora ubu bushakashatsi, akaba n’Umuyobozi wa Projet San Francisco, avuga ko hari icyizere ko buzagera ku kintu gifatika nkuko tubikesha RBA.

Ati« Ubushakashatsi buracyafite inzira ndende ariko dufite icyizere cy’uko amaherezo urukingo tuzarubona kubera ko Virus itera SIDA tumaze kuyimenya neza uko ihagaze, uko yandura uko yihinduranya igeze mu mubiri w’umuntu, ahantu ifite intege nkeya niho turi kwifashisha mu kuyirwanya dushaka urukingo. tumaze kurangiza ubushakashatsi bugera kuri 5, turi mu bwa 6 n’ubwa 7, iyo turebye ibigaragara mu bantu bari muri ubwo bushakashatsi tugapima amaraso yabo, dusanga umubiri wabo ushobora gukora abasirikare, muri labo bigaragara ko bafite ububasha bwo gukumira ubwandu bwa Virus itera SIDA. »

Minisitiri w’ubuzima Dr Diane Gashumba, wasuye aba bashakashatsi yavuze ko ubufatanye bumaze imyaka isaga 10 abantu bagerageza kuvumbura urukingo rwa Virus itera SIDA, nibutanga umusaruro buzafasha abantu kuba mu isi nziza izira iki cyorezo.

Ku ruhande rw’ abaturage bavuga ko urukingo rwa Virus itera SIDA rubonetse rwazafasha abantu kugira ubuzima bwiza no guteza imbere igihugu cyabo.

Ndahimana Nehemaya utuye mu Mujyi wa Kigali ati «Umutungo dufite kandi duhaye agaciro kurusha ibindi byose ni abaturage b’ u Rwanda, byafasha igihugu ko abantu bahari barimo abadogiteri, abahinzi, aborozi, abaturage muri rusange batakwicwa na Virus itera SIDA. Babaho neza bafite ubuzima bwiza, bakumva ko bagomba gukora bagatera imbere batavuze ngo ejo nzapfa. »

Undi witwa Uwayisenga Francine ati «Urukingo rurinda SIDA ruramutse rubonetse, rwadufasha mpereye ku bana mfite, byafasha kuko mba numva biteye ubwoba kdi mfite impungenge ko bakwandura indwara zirimo VIH binyuze mu mibonano mpuzabitsina, umuntu akaba yabashukisha ikintu akayibanduza. Urukingo ruhari bagira ubuzima bwiza kdi bakagirira n’igihugu akamaro. »

Abanyarwanda bagera kuri 200 bari mu bakorerwaho igerageza ry’uru rukingo, mu gihe Abanya-Afurika y’epfo baburimo bagera ku bihumbi 5.

Abashakashatsi bavuga ko imiti igabanya ubukana bwa Virus itera SIDA ituma abayanduye bagera kuri miliyoni 18 bakomeza kubaho.

Gusa ngo buri mwaka habaho ubwandu bushya bwa Virus itera SIDA bugera kuri miliyoni 2. Bemeza ko urukingo ari rwo rwaba umuti urambye wo guhashya icyorezo cya SIDA.

Kuva Virus itera SIDA yakwaduka abagera kuri miliyoni 70 barayanduye naho abagera kuri miliyoni 35 bahitanywe nayo.

Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus @Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *