2-35.jpg

Abashinzwe umutekano b’u Rwanda bashyikirije ishuri basannye abatuye Mocimboa da Praia

Sangiza iyi nkuru

Kuwa Kabiri, itariki 11 Kamena, ku ishuri Escola Primaria de Ntotwe, mu birometero 25 uvuye mu Karere ka Mocimboa da Praia, Komanda wa Task Force ihuriweho y’abashinzwe umutekano b’u Rwanda (RSF) muri Mozambique, Maj Gen Alex Kagame, yayoboye umuhango wo gutanga ishuri ribanza rya Ntotwe ryavuguruwe na RSF.

Iri shuri ryari ryatwitse n’abaterabwoba ubwo bateraga kandi bagatatanya abaturage bo muri uwo mudugudu ku itariki ya 03 Mutarama 2024. Aba baturage bagarutse nyuma y’uko abashinzwe umutekanob’u Rwanda batabaye.

2-35.jpg

Ibyihebe byimukiye mu mudugudu byegeranye wa Naquitenge mu Karere ka Mocimboa da Praia ariko ingabo z’u Rwanda zirabakurikirana zibasha kugarura ibikoresho bya gisirikare, amagare n’ibiribwa byasahuwe mu midugudu. Ibikoresho byafashwe byashyikirijwe ba nyirabyo mu midugudu ya Ntotwe na Chibanga.

5-15.jpg

Abashinzwe umutekano b’u Rwanda rero biyemeje kuvugurura ishuri ryatwitse maze rishyikirizwa abayobozi. Abari bitabiriye uyu muhango barimo abaturage 3.000 ba Mocimboa n’abashinzwe umutekano b’u Rwanda na Mozambike.

Hatanzwe kandi ibitabo by’imyitozo 1.000 hamwe n’amakaramu 1.000 byahawe abanyeshuri 500 mu gihe abarimu bahawe amakaye n’amakaramu, hamwe n’inzitiramubu 680 ku babyeyi batwite.

3-28.jpg

Maj. Gen. Kagame yashimye ubuyobozi bw’akarere kuba bwarakoranye na bo kandi yizeza abaturage umutekano. Yahamagariye abaturage gutanga amakuru ku gihe ku bikorwa by’iterabwoba bikekwa.

Umuyobozi w’akarere ka Mocimboa da Praia, Sergio Domingo Cypriano, wavuze mu izina rya Guverinoma ya Mozambike, yashimiye inzego z’umutekano z’u Rwanda na Mozambike kuba zarirukanye kandi zigatsinda inyeshyamba zigarura ubuzima busanzwe ku baturage ba Cabo Delgado. Yasabye kandi ababyeyi kohereza abana babo mu mashuri kandi bagakomeza gufatanya n’inzego zishinzwe umutekano z’u Rwanda na Mozambike.

4-22.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *