Igisirikare cya Uganda UPDF cyatangajwe ko kigiye kwirukana Abanyakenya basgaa 2000 baba muri kiriya gihugu ndetse n’abari mu nkengero zacyo bitwaza ko baje kuragira bakazana ibirwaniro byo kugura n’abaturage ba Uganda.
Abaturage bo mu gihugu cya Kenya biganjemo abashumba ndetse n’imiryango yabo batangiye kwinjira muri Uganda guhera mu myaka yashize, kuri ubu hakaba habarurwa abasaga 2000.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba baturage biganje ku nkengero aho ibihugu byombi bihurira cyane cyane ahazwi nko mu gace ka Turkana, bahunze ikibazo cy’amapfa aterwa n’ubutayu n’ubwumagare bw’imisozi mu gihugu cyabo, bakaba baza bashakisha aho baragira amatungo yabo ndetse no kuyashakira amazi.

Igihugu cya Kenya, ni kimwe mu bihugu bikomeje kugaragaramo ikibazo cy’ubwumagare bw’imisozi, ndetse hamwe na hamwe amatungo agapfaa kubera kubura ubwatsi n’amazi.
Leta ya Uganda ishinja aba baturage kuza mu gihugu bitwaje ko bari gushakisha ubwatsi bw’amatungo bakinjiza imbunda kuzigurisha n’abaturage bityo umutekano wo mu gace baherereyemo nawo ukaba ukemangwa.
Mu mwaka wa 2015 ubwo aba baturage bo muri Kenya binjiraga muri Uganda ku bwinshi ndetse n’iki kibazo cy/abaza bitwaje ibirwanisho kikagarukwaho na leta ya Uganda, Perezida museveni yatangaje ko igisirikare cye gifite uburenganzira bwo kurasa uzafatanwa intwaro muri abo bose.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda UPDF, Major Edward Birungi avuga ko uretse kuba aba baurage ba Kenya bagura intwaro n’abo muri Uganda, ngo bica n’amategeko agenga kwinjira mu gihugu cy’abaturanyi bityo ingabo za Uganda zikaba zamaze gusesekara muri kariya gace guhangana nabo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


