Abasirikare 10 ba Nigeria biciwe mu mirwano yabahuje n’intagondwa z’Abayisilamu mu Leta ya Borno, iherereye mu majyaruguru y’uburasirazuba, mu gihe umusirikare umwe yafashwe bugwate nk’uko byemezwa n’amakuru yavuye mu nzego z’umutekano.
Iyi mirwano yabaye kuwa Mbere ubwo itsinda ry’abasirikare ryagabaga igitero ku nkambi y’abarwanyi b’umutwe wa Leta ya Kisilamu muri Afurika y’Uburengerazuba (ISWAP) mu giturage cya Alagarno, mu Karere ka Damboa.
“Twatakaje abasirikare 10 mu mirwano undi afatwa bugwate n’abaterabwoba,” uyu ni umwe mu bakora mu nzego z’umutekano utifuje ko amazina ye atangazwa avugana na AFP.
“Yari imirwano ikomeye kandi abaterabwoba nabo bapfushije ariko babasha kuganza abasirikare,” uyu ni undi wavuganye na AFP wongeyeho ko intagondwa zabashije no kwigarurira imodoka enye zirimo ikamyo n’imodoka y’umutamenwa by’igisirikare.
Igiturage cya Alagarno giherereye mu birometero 150 uvuye mu Mujyi wa Maiduguri, ni indiri y’umutwe w’iterabwoba wa ISWAP muri iyi minsi wongereye ibitero ku basivili, aho wica abantu abandi ukabashimuta ari nako usahura ibyo kurya byo gutunga abarwanyi bawo.
Kuri uyu wa Kabiri, itariki 08 Ukuboza, uyu mutwe wa ISWAP wari watangaje ko wishe abasirikare barindwi ba Nigeria usubiza inyuma igitero cyabo mu ishyamba rya Alagarno nk’uko bigaragara mu itangazo washyize ahagaragara.
ISWAP kandi yemeje ko yishe abandi basirikare bane ba Nigeria kuri uwo munsi mu kindi gitero cyagabwe hafi y’Umujyi wa Gamboru, hafi y’umupaka na Cameroun.


