Abasirikare 4 batahiriwe n’urugamba ubu bakaba bari mu mazi abira

Sangiza iyi nkuru

Abasirikare aho bava bakagera baba bafite imyitwarire ngenderwaho badashobora kurengaho, iyi myitwarire kandi akenshi iba itandukanye bitewe n’igihugu cyangwa umutwe wa gisirikare.
Mu gihe afashe icyemezo cyo kuyirengaho (discipline) agashaka gushyira imbere ibyo we yiyumvamo cyangwa yifuza, rimwe na rimwe afatirwa ibihano, agafungwa cyangwa akirukanwa, yaba afite ubwinyagamburiro agahunga cyangwa se agasigara ahanganye n’abo batahirizaga umugozi umwe.
Mu karere k’ibiyaga bigari hari abasirikare bagerageje kwerekana ko hari icyo bashaka kugeraho gifite inyungu rusange ariko ugasanga intambwe zabo zigarukiye hagati ubu bakaba bari mu mazi abira. Muri abo hazamo:
1.Gen Laurent Nkunda : Kuva mu 1993 ubwo Nkunda yinjiraga mu gisirikare cy’Inkotanyi, yagumye mu ntambara kugeza tariki 2 Mutarama 2009. Uyu mugabo yari akirwana intambara z’urudaca ariko kugeza magingo aya ari mu mazi abira bitewe n’ibyaha ashinjwa.
nkunda
Nyuma yaho Inkotanyi zifatiye igihugu Nkunda we yahise asubira iwabo muri Congo dore ko avuka i Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru. Mu mwaka w’1997-1998 yari mu rugamba rutoroshye rwo guhirika Marchal Mobutu, uru rugamba rwaje kugera ku ntego Desire Kabila afata ubutegetsi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu ntambara ya Kabiri ya Congo 2000-2003 yagizwe Major mu mutwe wa RCD aza kugirwa General mu ngabo za Congo mu mwaka wa 2004 ubwo habagaho guhuriza hamwe imitwe yose yarwaniraga muri Congo.
Afatanyije n’ingabo yayoboraga bigometse kuri Leta, baguma iyo mu mashyamba y’i Masisi maze batangira guhata igitutu Leta ndetse banashinga umutwe Congrés National Pour la Defense du Peuple (CNDP) wari ufite igisirikare na politiki.
Uyu mutwe wari ugamije guharanira uburenganzira bw’abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, yararwanye imyaka n’imyaka ariko byaje kurangira atageze ku ntego.
Kuba umuntu yavuga ko urugamba rutamuhiriye ntabwo yaba abeshye kuko ubu ari mu buhungiro mu Rwanda ndetse anashinjwa ibyaha birimo iby’intambara n’ibyibasiriye inyoko muntu, gukoresha abana mu ntambara,… By’umwihariko na Leta ya Congo ikaba imushaka.
2.Gen Bosco Ntaganda : Uyu mugabo nawe yagiye aca mu mateka akomeye y’intambara kuva mu 1990 ubwo yinjiraga mu gisirikare cy’Inkotanyi, yararwanye akava aha akajya hariya ariko ibyo ashinjwa nibimuhama amateka ye azahita arangira nabi cyangwa arangirire muri gereza.
ntaganda
Ntaganda yabaye umuyobozi muri CNDP ndetse no muri M23, ibyo yaharaniraga ni bimwe n’ibyo Nkunda yari agamije muri CNDP .
Ntaganda ashinjwa ibyaha byinshi birimo ubwicanyi, gufata abagore n’abakobwa ku ngufu no guhindura abakobwa bato abacakara b’imibonano mpuzabitsina akanabagabiza abasirikare yayoboraga.
Ikindi kandi ashinjwa kwinjiza mu gisikare abana anabizeza ibitangaza birimo n’abagore, mu ijambo yababwiraga ko nta musirikare ubura umugore w’ubuntu.
Kubera ibyaha uyu mugabo ashinjwa yaje kwitwa izina ribi rya “Terminator” mbese nk’umusirikare utari usanzwe wicaga akanakiza.
Aho yaboneye ko urugamba rumunaniye Ntaganda yaje guhungira muri Ambasade ya Amerika i Kigali ari nayo yamwohereje i La Haye muri Werurwe 2013.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
3.Gen Niyombare : We ubwe ubwo yari ari kuri mikoro ya radiyo yo mu Burundi ku wa 13 Gicurasi 2015, ubwo batangazaga ko bahiritse ku butegetsi Perezida Nkurunziza, yatangaje ko babikoze bitewe n’ubuyobozi bubi bwa Perezida Nkurunziza bukomeje gushyira abaturage ku ngoyi bubica, bubafunga,…
niyombare
Iri jambo rya Gen Niyombare ryanejeje benshi mu Burundi batavugaga rumwe na perezida, umunezero wari wose baramuririmba harimo n’abashakaga kumuterura ngo bamufate nk’intwari ibavanye kuri iyo ngoyi yavugaga.
Gusa ubwo butwari abaturage bari batangiye kumurata ntabwo bwamaze amasaha menshi kuko ubaze mu minsi waba ubeshye, n’ibyo yatangaje ntabwo yabitangarije kuri radiyo y’igihugu.
Niyombare wari watangaje Coup d’Etat, abari ku ruhande rwa Perezida bamuhase urufaya rw’amasasu birangira abonye ko yibeshye ahita afata inzira y’ubuhunzi, ubu ntawe uzi aho yahungiye.
Uyu musirikare wari wagaragaje ko hari icyo ashaka ndetse anagaragaza ko ari ku bw’inyungu z’abaturage, ubu nawe ari mu mazi abira ku buryo yigaragaje byanamuviramo gufungwa, ashinjwa byinshi mu Burundi ndetse anafatirwa ibihano na Loni USA.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
4.Gen Makenga : Uyu musirikare nawe yamenyekanye umunsi M23 yari yakamejeje muri Congo muri za 2012 na 2013, ibyo yaharaniraga ntaho bitaniye n’ibya Nkunda na Bosco Ntaganda, “guhanira uburenganzira bw’abakongomani bavuga ikinyarwanda”.
sultani-makenga-008
Mu mpera za 2013, ubwo M23 yamanikaga amaboko ikemera ko ishyize hasi intwaro nibwo Gen Makenga yahise ahungira muri Uganda na bamwe mu basirikare bari bafatanyije urugamba.
N’ubwo ibya Makenga bikomeza kuba urujijo bitewe n’amakuru amuvugwaho, uyu munsi ngo yatorotse inkambi, ejo igisirikare cya Uganda kigatangaza ko ari ibinyoma, bakongera bati yongeye kugaba ibitero muri Congo bwacya bati ni ibinyoma; uyu nawe ntabwo yorohewe.
Uretse no kuba atarageze ku ntego ye ubu akaba ari mu buhunzi, Gen Sultani Makenga ashinjwa n’agashami ka Loni gashinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu guhutaza uburenganzira bwa muntu.
Ubutaha Bwiza.com izabagezaho igice cya kabiri cy’abandi basirikare bagiye batangira urugamba bagaragaza ko bafite intego ifitiye imbaga akamaro nyuma bakaza kwisanga mu bibazo bishobora no gutuma amateka yabo arangira nabi. Kimwe n’uko nawe watanga igitekerezo cy’umusirikare wumva wazaza kuri uru rutonde.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *