Ku wa kabiri tariki ya 7 Gashyantare 2017, nibwo abasirikare b’u Burundi bari mu butumwa bw’amahoro muri Somalia bagabweho igitero simusiga na Al Shabab, bitangazwa ko abasirikare bagera kuri 12 bakomeretse, babiri bakaba barahise bitaba Imana.
Igisirikare cy’u Burundi, cyo cyemera ko aba basirikare babo bagabweho igitero, icyenda barakomereka harimo n’abakomeretse cyane by’umwihariko kigahakana ko nta musirikare n’umwe wishwe, bitandukanye n’ibyari byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye ko hari abishwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Gashyantare, Col Gaspard Baratuza, umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi, yatangaje ko icyo gitero Al Shabab yakigabye ku basirikare b’u Burundi mu masaha ya saa tanu zo ku wa kabiri.
Yakomeje avuga ko imirwano hagati ya Al Shabab n’abasirikare b’u Burundi yamaze iminota igera kuri 20, bitangazwa kandi ko uyu mutwe wa Al Shabab wari ugamije kudobya amatora yabaga muri Somalia.
Tariki ya 17 Nzeli 2009, nibwo Al Shabab yagabye igitero gitunguranye ku basirikare b’u Burundi bari mu butumwa bw’amahoro muri Somalia, iki gitero cyatwaye ubuzima bw’abasirikare benshi dore ko imibare yagiye ivugwa ukwinshi, bitangazwa ko cyaba cyarahitanye abasirikare barenga 50. Iki gitero kikaba kitazibagirana mu mateka y’igisirikare cy’u Burundi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com


