Abasirikare bashinzwe imyitwarire myiza mu ngabo z’u Rwanda (Military Police) barimo ba Ofisiye 163 n’abandi bo mu bindi byiciro, kuri uyu wa Gatanu basoje imyitozo yo mu rwego rwo hejuru bari bamaze ibyumweru bitandatu bakorera mu kigo cya gisirikare cy’i Gako mu karere ka Bugesera.
Ni imyitozo yakozwe ku bufatanye bw’Ingabo z’u Rwanda n’iza Qatar.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga ni we wayoboye umuhango wo gusoza iriya myitozo.
Mu bawitabiriye kandi harimo chargĂ© d’affaires muri Ambasade ya Qatar mu Rwanda, Ali Bin Hamad, ba Jenerali batandukanye ba RDF n’abasirikare batandukanye baturutse mu ngabo za Qatar.
Imyitozo bariya basirikare bahawe yibanze ku nzego enye zirimo kurinda abanyacyubahiro, kurwanya iterabwoba, ibikorwa byo kurwanya imvururu ndetse no kurwanira ahantu hari inyubako.
Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda ivuga ko intego nyamukuru yayo yari guha abasirikare ba RDF ubumenyi ku mayeri agezweho yo guhangana n’ibibazo bigaragara, kurinda abanyacyubahiro, gukemura ibibazo by’iterabwoba no kurwanya akajagari.
Gen. Mubarakh Muganga yashimiye Ingabo za Qatar ku bw’ubufasha butajegajega n’ubufatanye bw’igihe kirekire zikomeje guha RDF.
Yashimye kandi umusanzu ukomeye abarimu b’abanya-Qatar bamaze igihe kinini baha Military Police ya RDF bwafashije abayigize kunguka ubumenyi n’amayeri yo guhangana n’ibibazo byihariye.
Gen Mubarakh yashimangiye ko RDF ikomeje kwiyemeza gushimangira ubushobozi bw’imbere mu gihugu no guteza imbere ubufatanye bwo hanze y’igihugu, hagamijwe umutekano w’igihugu ndetse n’akarere.
Yagize ati: “Kwitegura mu bihe by’umutekano muri iki gihe ntibisaba gusa inzego zikomeye, ahubwo binasaba abakozi bahuguwe neza bashoboye guhangana byimazeyo n’ibibazo bitandukanye. Ni muri urwo rwego twishimira cyane ubufatanye dufitanye n’ingabo z’igihugu cya Qatar, mu gihe dukomeje guteza imbere inyungu z’ibihugu byombi ndetse no kwiyemeza guhuriza hamwe ingamba zo gukemura ibibazo by’umutekano bigenda bihinduka.”
Maj Nader Alhajri, wayoboye iriya myitozo, yashimiye RDF ku bwo kwiyemeza gushimangira ubufatanye hagati y’u Rwanda na Qatar biciye muri gahunda zihuriweho, zirimo imyitozo.


