Abasirikare babarirwa muri 90 bamaze kugwa mu ntambara ya Ukraine n’u Burusiya

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’amasaha make Ingabo z’u Burusiya zitangije ibitero kuri Ukraine, abasirikare babarirwa muri 90 bimaze kumenyekana ko ari bo bamaze gupfa ku mpande zombi.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane ni bwo Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya yatangaje ko yatangije ibikorwa bya gisirikare muri Ukraine, mbere y’uko ingabo z’igihugu cye zitangira kurasa mu mijyi itandukanye ya Ukraine.

Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yemeje amakuru y’uko u Burusiya bwatangiye kurasa za misile ku gihugu cye.

Yavuze ko u Burusiya bwatangiye kurasa misile ku bikorwaremezo by’igisirikare cya Ukraine.

Minisiteri y’Ingabo za Ukraine yatangaje ko mu buryo bwo kwirwanaho ingabo z’iki gihugu ziciye mu gace ka Loungansk ko mu Burasirazuba bwa kiriya gihugu abiswe aba ‘Occupants’ b’Abarusiya babarirwa muri 50.

Ijambo aba ‘Occupants’ Ukraine iri kurikoresha haba ku ngabo z’u Burusiya ndetse n’inyeshyamba zishyigikiwe n’u Burusiya zimaze igihe zihanganye n’ingabo zayo.

Cyakora cyo n’ubwo Ukraine ivuga ko yishe ziriya ngabo z’u Burusiya, na yo yatangaje ko imaze gutakaza abasirikare babarirwa muri 40, mu gihe abandi benshi bakomeretse.

Ni amakuru yatangajwe n’umwe mu bajyanama mu biro bya Perezida Zelensky nk’uko Reuters yabitangaje.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane bwo Igisirikare cya Ukraine cyari cyatangaje ko cyamaze guhanura indege esheshatu z’igisirikare cy’u Burusiya.

Mu masaha yatambutse iki gisirikare bwo cyatangaje ko cyatwitse ibifaru bine by’igisirikare cy’u Burusiya.

Hagati aho Perezida Zelensky ubwo yagezaga ijambo ku baturage b’igihugu cye, yasabye ababishoboye gufata intwaro bakajya kurwana ku busugire bwacyo.

Perezida wa Ukraine kandi yatangaje ku mugaragaro ko igihugu cye gicanye umubano n’u Burusiya.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Abasirikare babarirwa muri 90 bamaze kugwa mu ntambara ya Ukraine n’u Burusiya
    EREGA AGASUZUGURO KA AMERIKA KARARAMBIRANYE, IZIGIRA UMUPOLICE W’ISI YIGIRE UMUSIFUZI W’ISI YOSE, NONE IGIYE GUSUBIZA N’IBIHUGU BYIGENGA MU BUKOLONI KOKO? HOYA GRAND FRERE PUTIN NTIYABYEMERA KARIYA N’AKANYAFU ARI KUBACISHYAHO, AMERIKA NIZAMURA AMATWI PETIT FRÈRE MURI KOREYA YEPFO ARAMUHA IZ’IBIRENGE MAZE BABASORE BABASHINWA BAHAGURUKE, IRAK NA RIBIYA BABATURE UMUJINYA W’IBYO BAKOREWE, EREGA NATWE HAR’ABASORE BAHORA BUMVA AGASUZUGURO GAKORERWA BIMWE MU BIHUGU BAKABABARA, SINZI KO BATATORA UDUKONI TWABO BAKAJYA KWIYAMA ABO BA MPATS’IBIHUGU,

  2. Abasirikare babarirwa muri 90 bamaze kugwa mu ntambara ya Ukraine n’u Burusiya
    EREGA AGASUZUGURO KA AMERIKA KARARAMBIRANYE, IZIGIRA UMUPOLICE W’ISI YIGIRE UMUSIFUZI W’ISI YOSE, NONE IGIYE GUSUBIZA N’IBIHUGU BYIGENGA MU BUKOLONI KOKO? HOYA GRAND FRERE PUTIN NTIYABYEMERA KARIYA N’AKANYAFU ARI KUBACISHYAHO, AMERIKA NIZAMURA AMATWI PETIT FRÈRE MURI KOREYA YEPFO ARAMUHA IZ’IBIRENGE MAZE BABASORE BABASHINWA BAHAGURUKE, IRAK NA RIBIYA BABATURE UMUJINYA W’IBYO BAKOREWE, EREGA NATWE HAR’ABASORE BAHORA BUMVA AGASUZUGURO GAKORERWA BIMWE MU BIHUGU BAKABABARA, SINZI KO BATATORA UDUKONI TWABO BAKAJYA KWIYAMA ABO BA MPATS’IBIHUGU,

  3. Abasirikare babarirwa muri 90 bamaze kugwa mu ntambara ya Ukraine n’u Burusiya
    Turabona uburusiya buributakaze byinshi butaribwiteze ariko mubigaragara uburusiya ntibuvakw’izima.

  4. Abasirikare babarirwa muri 90 bamaze kugwa mu ntambara ya Ukraine n’u Burusiya
    Turabona uburusiya buributakaze byinshi butaribwiteze ariko mubigaragara uburusiya ntibuvakw’izima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *